M23 yongeye gukozanyaho n’ingabo za leta ya DRC karahava
Umutwe wa M23 wakozanyijeho n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu mirwano yamaze umwanya muto mu bice bya Kavumu na Bikenke mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni imirwano yabaye kuri iki Cyumweru mu gace ka Bweza muri teritwari ya Rutshuru, imara iminota itarenga 30 nk’uko Radio Okapi yabitangaje.
Yaherukaga mu minsi ishize ubwo umutwe wa M23 wafataga Umujyi wa Bunagana uri hafi ya Uganda.
Uyu mutwe ubu ubarizwa mu bice bya Tchengerero n’imidugudu imwe yo mu duce twa Jomba na Busanza. Ni mu gihe ingabo za FARDC zirimo kugenzura ikiraro cya Rwanguba cyinjira mu duce twafashwe na M23.
Ni imirwano yabaye mu gihe RDC ikomeje gushinja u Rwanda ko ari rwo rwayiteye mu isura ya M23, ibintu rwo ruhakana.
Ni ibintu byazamuye imvugo z’urwango, zikomeje kwibasira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bakomeje kwibasirwa mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni ibirego byatumye Guverinoma ya RDC ihagarika amasezerano yose yari ifitanye n’u Rwanda, aho Radio Okapi yatangaje ko yabonye amakuru ko harimo amasezerano yari yarasinywe mu bya gisirkare hagati y’imyaka ya 2006 na 2018.
Havugwamo amasezerano yasinywe mu 2012 hagati ya Perezida Joseph Kabila na Perezida Paul Kagame, yagenaga ubufatanye mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo M23, FLDR, kimwe n’uburyo bwo kugenzura umutekano ku mipaka.
Harimo n’amasezerano atatu ajyanye n’ubucuruzi, yasinywe mu 2021, hagati ya Perezida Tshisekedi na Perezida Paul Kagame.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere i Nairobi muri Kenya habera inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere, igomba kwemeza uburyo bwo kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa RDC zo gutsinsura imitwe yitwaje intwaro.
Ni ingabo byitezwe ko zizoherezwa mu gihe cya vuba.
U Rwanda rwemeje ko rwiteguye gutanga ingabo muri uwo mutwe wa gisirikare uhuriweho n’akarere, ariko RDC iza gutangaza ko itifuza ko zajyayo