M23 yisubije tumwe mu duce yari yararekuye FRDC na FDLR bakomeza gufatana urunana
Umutwe wa M23 ,watangiye kwisubiza ibice wari wararekuye muri teritwari ya Ruthsuru na Masisi , nyuma y’imirwano imaze iminsi iwuhanganishije n’imitwe ya FDLR, CMC nyatura, APCLS , Nyatura Abazungu n’iyindi yibumbiye mu kiswe Wazalendo isanzwe ikorana na Guverinoma ya Congo.
K’urundi ruhande, Col Bora wahoze mu nzego zo hejuru zishinzwe ubutasi bwa FDLR, yagaragaje ibibazo by’ugarije umutekano w’u Rwanda bifitanye isano n’imikoranire iri hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Umutwe wa FDLR .
Col bora kandi, yagiriye inama Leta y’u Rwanda ayisaba kuba maso kurusha ibindi bihe byose