AmakuruPolitiki

M23 yigaruriye kimwe mu bibuga by’indege hamwe n’ikigonderabuzima ingabo za leta zikizwa n’amaguru

Kuva kuwa 28 Kamena 2022, imirwano yakomeye guhanganisha ingabo za DR Congo Kinshasa n’abarwanyi b’umutwe wa M23 muri teritwari ya Rutshuru.

Ni imirwano yakomeje mu gitondo cyo kuwa Gatatu mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Rutshuru.

Ikinyamakuru Goma 24 kibogamiye kuri M23, cyanditse ko mu mirwano yabereye mu gace ka Ntamugenga muri icyo gitondo yarangiye M23 yigaruriye Ikibuga cy’indege nto cya Rwankuba n’ikigo nderabuzima cya Rwankuba biri muri Gurupoma ya Bweza muri teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iki kinyamakuru gikomeza inkuru yacyo kivuga ko abasirikare ba FARDC bari kumwe n’abarwanyi ba FDLR bahunze berekeza mu mujyi wa Rubare.

Cyakora yaba M23 na FARDC nta ruhande ruremeza aya makuru.

Ikibuga cy’indege cya Rwankuba gikunze kwifashishwa na FARDC mu kugeza ibikoresho bya gisirikare ku Ngabo ziri ku rugamba na M23, mu gihe byakwemezwa ko cyafashwe na M23 byaba biha uyu mutwe amahirwe menshi yo guhagarika inzira y’ikirere ingabo z’igihugu zihanganye nabo zakoreshaga mu kubona ibikoresho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger