AmakuruPolitiki

M23 yavuze uruhare rwa DRC rukenewe ngo intambara ibone guhagarara

Umutwe w’abarwanyi ba M23, wongeye kwibutasa Ubutgetsi bwa DR Congo n’amahanga igisigaye gukorwa ku gira ngo intambara imaze iminsi iwuhanganishije n’ingabo za Leta FARDC mu burasirazuba bw’iki gihugu ibashe guhagarara.

Mu itangazo ryasohowe ARC/ M23 ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka Umuvugizi w’uyu mutwe mubya Politiki kuri uyu wa 20 Kamena 2023, rivuga M23 yamaze kubahiriza ibyo yasbwe byose birimo kurekureka uduce yari yarigaruiye muri Teritwari ya Nyiragongo, Rutshuru na Masisi.

Muri iri tangazo, ARC/M23 ikomeza ivuga ko Guverinoma ya DR Congo ,iriyo isigaje gushyira mu bikorwa ibyo isabwa birimo kwemera ibiganiro kugirango bagire ibyo bemeranya ,nk’uko byemejwe mu nama yahuje Abayobozi b’Ibihugu byo mu karere i Bujumbura mu Burundi kuwa 4 Gashyantare 2023.

M23 Kandi, yamaganye yivuye inyuma ibikorwa bya Guverinoma ya DR Congo, birimo kurenga mu mwanzuro wo gutanga agahenge k’imirwano,guhembera imvugo z’u rwango, irondabwoko bikomeje kwibasira Abanye congo bavuga ururimi.

Yamaganye kandi ibikorwa by’urugomo ,ubusahuzi no gutwika amazu byabaye ku matariki ya 13, 13 na 16 Kamena 2023 bikozwe n’Ingabo za Leta zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro mu gace ka Kilorirwe.

ARC/M23 yongeyeho ko yifuza gukemura ikibazo ifitanye na Kinshsasa binyuze mu nzira y’amahoro mu rwego rwo gushakira DR Congo amahoro n’umutekano birambye, gusa ngo mu gihe ibyo yasabye haruguru bidakozwe , izakomeza kurwana mu kugeza igeze ku ntego zayo zose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger