AmakuruPolitiki

M23 yavuze ku bwato bw’intambara bwa TL-997 bivugwa ko DRC yaguze

Igihugu cya RDC biravugwa ko cyaguze ubwato bukomeye bw’intambara bwitwa Project 368T cyangwa TL-997 bukoreshwa muri patrol ndetse bukaba burasa kure cyane.

Byakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ko ubu bwato igihugu cya RDC cyabuguze kuko bwarasa igisasu kikagera i Kigali.

Icyakora u Rwanda ruriteguye cyane kuko Kivu cyose ubu kirizwe cyane n’amato menshi ya RDF.

Amato y’u Rwanda yose akorana na Radar iba hafi n’imipaka bityo ikiri ubu bwato, drone,ndege z’intambara cyangwa ibindi bisasu byose byava muri Congo u Rwanda rufite ubushobozi bwo kubihagarika.

Ku rundi ruhande,Igisirikare cya Congo, FARDC, kimaze iminsi kigaba ibitero mu bice bigenzurwa na M23, cyifashishije imbunda ziremereye, ibifaru ndetse n’indege z’indwanyi za Sukhoi-25 cyaguze mu Burusiya. Ni na ko gitangaza ko cyashoboye kwigarurira bimwe muri byo.

Nyuma y’aho Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Jean-Pierre Bemba, tariki ya 16 Gicurasi 2024 atangarije mu nama y’abaminisitiri ko FARDC yigaruriye Vitshumbi na Kibirizi, Umuvugizi w’izi ngabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Colonel Guillaume Ndjike Kaiko tariki ya 22 Gicurasi yatangaje ko bafashe na Bweru, Bihambwe, Mema, Kaniro, Kavumu, Kasake, Kashovu na Bitonga.

Ibi umutwe wa M23 wabyamaganiye kure

Twitter
WhatsApp
FbMessenger