M23 yavuze icyo DRC igambiriye gituma iyigereka ku Rwanda
Major Willy Ngoma umuvugizi w’umutwe w’abarwanyi ba M23 yatangaje ko kuba ubutegetsi bwa DRCongo bukomeje kugereka M23 ku Rwanda ari uburyo buri gukoresha kugira ngo hatabaho ibiganiro hagati ya M23 na Leta ya DRC.
Major Willy Ngoma yavuze ko DR Congo yitiza umurindi wo gufata M23 ikayigereka ku Rwanda yitwaje ko DRCongo yatewe n’ikindi gihugu ikirengagiza ko hagomba kubaho ibiganiro.
Akomeza avuga ko M23 ari umutwe w’abaCongomani bavuga ururrimi rw’ikinyarwanda batuye mu Burasirazuba bwa DRCongo ndetse ko ibitero watangije kuri Leta ya DRcongo aribo ubwabo babyifashamo.
Yagize ati “Biratangaje kubona ubutegetsi bwa Leta ya DRCongo bukomeje kugereka M23 ku Rwanda. Icyo bagamije nta Kindi kitari ukwanga ibiganiro natwe, bitwaje ko uRwanda arirwo rwabateye. Turi abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda .intambara twatangije ni iyacu twenyine. Nta gihugu kibidufashamo.”
Ibi abitangaje nyuma yaho Leta ya DRCongo yakunze gushinja uRwanda gufasha M23 ndetse vuba aha kuwa 4 Kanama 2022 inzobere za UN zikaba zarasobanuriye akanama ka ONU Gashinzwe amahoro n’umutekano kw’isi ko Igisirikare cy’u Rwanda cyafatanyije na M23 kugaba ibitero ahantu hatandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku rundi ruhande ariko Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu itangazo yashyize hanze ku wa Kane tariki 04 Kanama 2022 yabihakanye yivuye inyuma ivuga ko ari ibinyoma.
U Rwanda kandi rushinja DRCongo gukorana no gufasha umutwe wa FDLR kuruhungabanyiriza umutekano.