AmakuruPolitiki

M23 yakubise incuro FARDC ihita ikora ibitaribyitezwe n’abaturage

Umutwe wa M23 mu mirwano ikomeye yabaye ejo hashize kuwa Gatatu yakubise incuro ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zihungira mu gice cya Kivu y’amajyepfo ihita ifunga imwe mu mihanda nyabagendwa.

Abatuye umujyi wa Goma baragenda barushaho kujya mu bibazo nyuma y’aho M23 yigaruriye umuhanda uhuza uyu mujyi na Minova nyuma y’imirwano ikomeye, yatumye bamwe mu basirikare ba FARDC bahunga..

Urugamba hagati y’impande zombi rwabereye mu bice bitandukanye, aho impande zombi zishinjanya kurenga ku myanzuro yo guhagarika imirwano.

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu wazindutse uvuga ko FARDC yawugabyeho ibitero mu birindiro byawo mu gitondo cya kare.

Umwe mu bakurikiranira hafi uru rugamba avuga ko iyi mirwano yaranzwe no kongera gukozanyaho gukomeye, yasize umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Kitoroshe ndetse n’umuhanda wa Minova Goma, uri mu mihanda ifatiye runini urujya n’uruza aka gace.

Uru rugamba rwogeye gukara nyuma y’uko umutwe wa M23 kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023 ushyize hanze itangazo uvuga ko uhagaritse imirwano ku mugaragaro mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro yafashwe.

Icyo cyemezo cyamaze amasaha make kuko intambara yarakomeje cyane mu bice bitandukanye bya Kivu ya Ruguru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger