AmakuruPolitiki

M23 yakoreye ibyamfura mbi ingabo za Leta ya Congo

Umutuzo wagarutse ku rugerero rwa Kanyabayonga muri Teritwari ya Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’uko kuri uyu wa 02 Kamena inyeshyamba za M23 zari zabyutse zikozanyaho n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Congo.

Amakuru avuga ko iyi mirwano yageze mu gace ka Bulindi kari mu ntera y’ibirometero nka 10 uvuye muri Centre ya Kanyabayonga, ahari ibirindiro bikomeye by’Igisirikare cya RDC, Ingabo z’u Burundi, abacanshuro, SADC, FDLR na Wazalendo.

uri iyi mirwano harimo kumvikanamo imbunda nini ziremereye

Impande zombi guhera ku wa gatandatu kugeza ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru zari zihanganye bikomeye, M23 zishaka kwigarurira Kanyabayonga ariko FARDC zibifashijwemo na brigade itabara aho rukomeye ya MONUSCO zihagararaho.

Umwe mu barwanyi ba M23 utashatse ko amazina ye amenyekana mu itangazamakuru ,yavuze ko muri aka gace ka Bulindi kari kuberamo intambara, kamaze kubonekamo imirambo y’ingabo zo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa igera muri 75.

Ibi bibaye mu gihe no ku wa Gatandatu, aha muri ibi bice hari habereye kandi urugamba rukomeye.

Mu gihe mu nkengero za Kanyabayonga urugamba rukomeje kuja imbere, no mu bice bya Mubambiro hari kumvikanamo imbunda zarutura; aha nihafi na Centre ya Sake ahamaze igihe habera intambara ikomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger