M23 yaguriye amarembo no mu bindi bihugu byo mu mahanga
Ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ko bwashyizeho Umuhuzabikorwa uwuhagarariye mu mahanga mu BanyeCongo bo muri Diyasipora,uwo akaba ari Manzi Willy.
Ibi byatangaje kuri uyu wa Mbere, tariki 10 Kamena 2024,mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa.
Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo gishingiye ku nshingano za Perezida wa M23 yemererwa n’icyemezo gifite nimero 014/HCM/M23/2013 cyo ku ya 23 Werurwe 2013.
Rigira riti “Tugendeye ku kuba hakenewe gushyirwaho amategeko ngengamyitwarire ku bahagarariye M23 mu mahanga […] Urwego rukuru rwa Gisirikare rwa M23 rwemeje byihutirwa, ishyirwaho ry’Umuhuzabikorwa uhagarariye M23 mu mahanga (Diaspora) Manzi Ngarambe Willy.”
Manzi Ngarambe Willy, azaba yungirijwe na Muheto Jackson ndetse na Muhire John; bo bagizwe Abahuzabikorwa bungirije bahagarariye M23 mu mahanga.
Iri tangazo rya M23 kandi rivuga ko ibindi byose bizagaragara nk’ibinyuranyije n’iki cyemezo, bitagomba guhabwa agaciro.
Umutwe wa M23, ukomeje intambara na FARDC n’abambari bayo mu bice bitandukanye ahaheruka ni muri Kanyabayonga.