AmakuruPolitiki

M23 yagaragaje uduce 15 irikugenzura byeruye nyuma yo gukubita FARDC bahanganye

Umutwe wa M23 wagaragaje uduce 15 turi mu maboko yayo nyuma yo kudufata ibanje kurwana intambara ikaze yahati yayo n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kihuje n’imitwe nka FDLR na Mai-Mai, ubu ukaba uri kutugenzura 100%.

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nyakanga 2022, umutwe wa M23 watangaje ko umaze iminsi urwana kugira ngo ufate Teritwari ya Rutshuru yari imaze iminsi igenzurwa na FARDC ifatanyije na FDLR na Mai-Mai.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma, rivuga ko iyi mirwano ikarishye yawuhuzaga na FARDC n’iyi mitwe yayiyunzeho, yahitanye ubuzima bw’abasivile benshi ndetse abandi barakomereka;

Rivuga ko ibi bisasu bya FARDC na FDLR ndetse na Mai-Mai byariho bihitana inzirakarengane, byamaze kuburizwamo n’uyu mutwe wa M23 ndetse ubu ukaba uri kugenzura byuzuye uduce 15.

Iri tangazo rinagaragaza utu duce turi mu maboko ya M23 ari two Bikenke, Kavumu, Buina, Mbuzi, Kinihira, Mutovu, Muhimbira, Shangi, Nkokwe, Nyabikona, Tanda, Rutsiro, Kashali na Bukima.

M23 ikomeza ivuga ko yifuza ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amasezerano y’i Nairobi “nk’uburyo bwonyine bwatanga umuti urambye w’ikibazo.”

Iri tangazo rigakomeza rivuga ko M23 ishyigikiye imyanzuro yafatiwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC iherutse guteranira i Nairobi.

Riti “Ariko ntizihanganira na gato igikorwa cyose cy’ubushotoranyi cya FARDC yihuje na FDLR na Mai-Mai bugamije kurogoya inzira y’amahoro n’umutekano by’abasivile bo mu bice biri mu maboko yacu.”

M23 kandi yaboneyeho gutangaza ko yishimiye ibiganiro bihuza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa DRC bigamije gushaka amahoro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger