AmakuruPolitiki

M23 yafashe umwanzuro utunguranye nyuma y’ibyavuye mu masezerano y’inama yabereye i Nairobi

Nyuma yuko umutwe wa M23 utangaje ko uhagaritse imirwano, noneho watangaje ko unemeye gutangira kuva mu ibice wari warafashe nkuko bikubiye mu byemezo byafatiwe mu biganiro by’i Luanda.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu Kabiri tariki 06 Ukuboza 2022, rivuga ko ibikubiyemo bigendanye n’iryasohotse tariki ya 25 Ugushyingo 2022 ryavugaga ku byemezo byafatiwe mu nama y’i Luanda yo ku ya 23 Ugushyingo 2022.

Uyu mutwe wari watangaje ko wemeye guhagarika imirwano, ubwo washyiraga hanze iryo tangazo ryo ku ya 25 Ugushyingo 2022 habura iminota micye ngo isaha yari yahawe igere.

Ibyemezo byavuye mu nama yabereye i Luanda muri Angola, byavugaga kandi ko uyu mutwe ugomba kurekura ibice byose wafashe, ugasubira mu birindiro byawo wahoranye muri Sabyinyo mu gice cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri tangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko umutwe wa M23 ugihagaze ku cyemezo cyo guhagarika imirwano uherutse gufata.

Rikomeza rigira riti “Ku birebana no gushyira mu bikorwa imyanzuro, M23 yiteguye gutangira gushyira hasi intwaro no kuva mu bice yafashe, nubwo itari ihagarariwe mu nama yavuzwe [y’i Luanda].”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence KANYUKA, rikomeza rivuga ko uyu mutwe ushyize imbere gushyigikira imbaraga ziri gushyirwa mu gushakira amahoro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mutwe kandi wongeye kuvuga ko wifuza guhura no kuganira n’itsinda rihuriweho ry’ingabo zo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’umuhuza kugira ngo ugaragaze imbogamizi zawo.

M23 yakunze kuvuga ko yiteguye kuganira na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kuvuga ko n’ubu ikifuza kugirana ibiganiro n’iyi Leta yamaze kuyita umutwe w’iterabwoba.

Inkuru ya Radiotv10

Twitter
WhatsApp
FbMessenger