AmakuruPolitiki

M23 igereje uduce dutandukanye twa DRCongo

Mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo ndetse n’iyaramukiye mu bice bitandukanye byo muri Teritwari ya Masisi muri Kivu ya ruguru yasize Inyeshyamba za M23 zigaruriye uduce twinshi two muri Lubero harimo, Luwofu Kimaka na Miliki nkuko amakuru aturuka muri ibyo bice abitangaza.

Rwandatribune dukesha iyi nkuru ivuga ko isoko yayo iri mu gace ka Beni ivuga ko abasirikare benshi batangiye guhunga imirwano nyuma y’ifatwa ry’uduce tw’ingenzi twa Luwofu,Kimaka na Miliki dutuwemo n’abaturage benshi bo mu bwoko bw’abandandi.

Umuvugizi wa Sosiyete Sivile mu gace ka Kamande yabwiye Rwandatribune ko ifatwa rya Luofi na Miliki byasize igitutu ku basirikare ba Leta barwaniraga kugira ngo M23 idafata umujyi wa Kanyabayonga.

Uduce twa Miliki na Luofu nitwo twarimo ibirindiro by’ingabo za Leta n’abasirikare ba Lonu bafashaga ingabo za leta ya Congo FARDC ziri kurwanira muri Kanyabayonga ibyo kurya n’amasasu bikaba byaturukaga mu bice bya Miliki na Luofu.

Ni imirwano yatumye n’abanyeshuri bari mu bizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023-2024 nabo bashwiragira batarangije ikizamini abantu benshi barahunga bata ingo zabo muri ibi bice byabereyemo imirwano ihanganishije umutwe w’inyeshyamba za M23 n’igisirikari cya leta FARDC n’abo bafatanyije.

Amakuru agera kuri Rwandatribune kandi ivuga ko muri iyi mirwano abasirikare 9 b’ingabo z’u Burundi bayiguyemo mu gihe hari n’abasivili 5 nabo bapfuye ndetse na abarwanyi 20 ba Wazalendo abandi benshi nabo barakomereka.

Hari amakuru ataremezwa neza ko M23 yaba yamaze kubohora Kanyabayonga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger