Imyidagaduro

M1 avuga ko abahanzi bakwiye kujya batanga agashimwe

Umuhanzi M1  umenyerewe mu njyana ya dancehall yatangaje ko gutanga giti atari  ikibazo ahubwo ikibazo ari abanyamakuru bayaka.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo Brenda yahuriyemo na Bruce Melodie, ni umwe mu bafite ijwi ryihariye rinamutandukanya na benshi rigatuma aba umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bafite umwihariko utandukanye n’uwabandi.

Uyu muhanzi umaze iminsi atavugwa cyane kuri ubu afite imishinga mishya, avuga ko agiye gushyira imbaraga mu kumenyakanisha ibikorwa bye ahantu hatandukanye ku buryo umuvuduko w’ibihangano bye wiyongera.

Mu kiganiro aherutse guha Kt Radio yavuze ko ibintu byose ari amafaranga, anaboneraho gucyaha abavuga ko umunyamakuru atari akwiriye guhabwa ishimwe[giti] mu gihe yafashije umuhanzi mu kumenyekanisha igihangano cye.

Ati”Si itegeko ko umunyamakuru agufasha serivisi, njye abantu ntimunyumve nabi, ni agashimwe umuntu aba agomba gutanga. Njye kompanyi turi gukorana muri iki gihe yambwiye ukuntu yashoye amafaranga kugira ngo ibikorwa byayo bimenyekane ndatangara! Ubwo twabyita giti?”

“Njye wenda ibyo ntemera ni ukujya kureba umunyamakuru  agahita agusaba amafaranga mbere yo kugufasha ariko niba agufashije uba ugomba kugira akantu umuha kugira ngo n’ubutaha azongere, buri kimwe cyose kigomba kugira icyo gitangwaho kugira ngo kigere kure kandi na servisi zacyo zigende neza. Erega no muri leta bibaho hari igihe umuntu atanga akantu kugira servisi ze zihute da.”

Uyu muhanzi yabajijwe ku bijyanye no kuba abahanzi bo mu Rwanda badakunze kubona ababatera inkunga kugira ngo ibikorwa byabo bya muzika bitere imbere ndetse n’abo bakomeze gukora neza kandi amazina yabo akomere.

Avuga ko ari kubera ikinyabupfura gike cy’aba bahanzi bo mu Rwanda , aho usanga abonye umufasha ariko yamara kubona amaze kumugeza kure agatangira kubyimbya intugu avuga ko ashaka kujya afata ijanisha ryo hejuru akirengagiza ko uwo ari kubwira gutyo ari we watanze amafaranga n’imbaraga ze kugira ngo uyu muhanzi abashe kugera aho ageze.

Avuga ko abahanzi bo mu Rwanda bakwiye guca bugufi bakamenya ko iyo umuntu yatanze amafaranga ye ngo mukorane uba ugomba kumwubaha no gukurikiza amasezerano mwagiranye kugira ngo buri wese akomeze kungukira mu bufatanye bwanyu.

https://www.youtube.com/watch?v=T2KWWG0IF-s

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger