Luka Modric yahigitse Ronaldo na Salah, aca amarenga y’uko ashobora kwegukana Ballon d’Or
Luka Modric usanzwe ukina hagati mu kibuga mu kipe ya Real Madrid, yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka ku mugabane w’Uburayi, aca amarenga y’uko ashobora no gukora amateka akegukana Ballon d’Or nyuma y’imyaka 10 Lionel Messi na Christiano Ronaldo bikubira iki gihembo.
Luka Modric watwaranye na Real Madrid UEFA Champions league y’uyu mwaka yegukanye iki gihembo ahigitse Christiano Ronaldo bahoze bakinana muri Real Madrid cyo kimwe na Mohammed Salah ukina muri Liverpool yo mu gihugu cy’Ubwongereza.
Hari mu muhango wa Tombola y’amatsinda ya UEFA Champions league y’uyu mwaka waberaga i Lyon mu gihugu cy’Ubufaransa.
Modric wanatowe nk’umukinnyi mwiza wo hagati mu kibuga wahize abandi mu mwaka wose, anafite yongererwa amahirwe no kuba yarafashije ikipe y’igihugu ya Croatia kurangiza ku mwanya wa 2 mu mikino y’igikombe cy’isi yaberaga mu gihugu cy’Uburusiya.
Cyakoze cyo nta wakwizeza uyu musore iki gihembo 100% kuko hitezwe ihangana hagati ye na Antoine Griezman watwaranye n’Ubufaransa igikombe cy’Isi, igikombe cya Europa league ari kumwe na Atletico Madrid ndetse n’igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’Uburayi.
Undi ugifite amahirwe yo kuba yaza akegukana iki gihembo ni Christiano Ronaldo wifuza gukora amateka yo kugitwara ku ncuro ya gatandatu. Uyu musore kuri ubu ukinira Juventus, ararisha iturufu yo kuba yaraywaye UEFA Champions league ari kumwe na Real Madrid, kandi akarangiza ari we uyoboye abatsinze ibitego byinshi aho yinjije ibitego 15.