AmakuruImikino

Luis Van Gaal yagiriye Matthjis de Ligt inama y’amakipe yahitamo kwerekezamo

Mu gihe amakipe akomeye hafi ya yose yifuza gusinyisha myugariro Matthjis de Ligt usanzwe ari Kapiteni wa Ajax yo mu Buholandi, Luis Van Gaal wahoze atoza Manchester United yagiriye uyu musore inama yo guhitamo kwerekeza muri Manchester City cyangwa FC Barcelona.

Amakipe akomeye hafi ya yose ku mugabane w’Uburayi arimo FC Barcelona, Real Madrid, Juventus, Manchester United, Manchester City na Liverpool akomeje kurwana inkundura yo gusinyisha uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko. Cyakora cyo ku ruhande rwa De Ligt yatangaje ko atazi aho azerekeza gusa bikaba byitezwe ko ashobora kuhatangaza muri iki cyumweru.

Mu kiganiro na Fox Sports, Luis Van Gaal yavuze ko byaba byiza uyu mwana yerekeje muri Manchester City cyangwa FC Barcelona. Yashimangiraga ikifuzo cya Peter Bosz wahoze atoza Ajax wifuje ko uyu musore yerekeza muri City.

Van Gaal yagize ati” Nanjye ni ko mbitekereza [kujya muri Manchester City]. Cyakora cyo De Ligt yajya no muri Barcelona, kuko abakina mu bwugarizi bwayo atari abahanga cyane. Muri Barcelona ashobora gukina gusa no muri Manchester City yakina. Ku bw’ibyo, namuhitiramo Pep Guardiola kurusha Lionel Messi.”

Luis Van Gaal yanavuze kuri Frenkie De Jong wamaze kujya muri FC Barcelona avuga ko bishobora kuzamugora bitewe n’abakinnyi bakinira iriya kipe.

Ati” Ndatekereza ko hariya bizamugora cyane. Impamvu si uko ashobora guhabwa inshingano zitandukanye gusa, ahubwo agomba no guhanganira umwanya n’abakinnyi basanzwe babanza mu kibuga. Cyakora cyo ku rundi ruhande ni umunyamahirwe kubera ko FC Barcelona yasezerewe muri 1/2[cya Champions league] bityo izina bari bafite[abakinnyi] rikaba rizaba ritandukanye.”

Van Gaal asanga bikwiye ko umukinnyi ahitamo ikipe yerekezamo abanje kureba niba azayibonamo umwanya wo gukina, ibintu atapfa kwizera muri FC Barcelona.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger