Luis Enrique amaze kugirwa umutoza w’ikipe y’igihugu ya Espagne
Luis Enrique wahoze atoza FC Barcelona yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Espagne, asimbuye Fernando Hierro weguye nyuma y’uko Espagne isebeye mu mikino y’igikombe cy’isi cyo mu Burusiya.
Ikipe y’igihugu ya Espagne yasezerewe muri 1/8 cy’irangiza muri iyi mikino, nyuma yo gutsindwa n’Uburusiya kuri penaliti 4-3.
Enrique wari udafite akazi nyuma yo gusezera muri FC Barcelona yahawe amasezerano yo gutoza Espagne mu gohe cy’imyaka ibiri yose.
Ikipe y’igihugu ya Espagne nta mutoza mukuru yari ifite nyuma y’uko yirukanye Julien Lopetegui wamaze gutangazwa nk’umutoza wa Real Madrid habura umunsi umwe ngo imikino y’igikombe cy’isi itangire.
Nyuma yo gutangazwa kumugaragaro n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne, Enrique yavuze ko ari inzozi zibaye impamo bijyanye n’uko yahoze yifuza gutoza Espagne kuva kera.
Mu kiganiro n’itangazamukuru yasubije umunyamakuru wari umubajije impamvu yahisemo kuza gutoza Espagne.
Atazuyaje Enrique yagize ati” Nifuje kuyiitoza, ndetse cyane.”
Luis Enrique yamamaye cyane nk’umukinnyi ndetse n’umutoza muri FC Barcelona yatwaranye na yo ibikombe bitandukanye. Igikombe kiruta ibindi yatwaye nk’umutoza ni UEFA Champions league yo muri 2015 yatwaranye na Barcelona, nyuma yo gutsinda Juventus ibitego 3-1 mu mukino wa nyuma wabereye i Berlin mu Budage.