AmakuruPolitiki

Lt Gen Ndima yiyemeje gukosora bya nyabyo abasirikare be bagaragaye basahura umurasire mu biro bya MONUSCO

Mu myigaragambyo ikomeje gukorerwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bamagana MONUDCO, hagaragariyemo imico mibi y”abaturage ndetse n’ingabo z’igihugu FARDC zo kugaragza umururumba w’ubusahuzi kurusha umutekano.

Kubwiyo mpamvi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Lt Gen Ndima Constant Kongba yashyizeho ikipe igizwe n’abapolisi ishinzwe guhiga bukware abagize uruhare mu bikorwa byo gusahura ibikoresho bya MONUSCO barimo n’abasirikare be.

Le Gouverneur Constant Ndima appelle à l’appui continu de ses administrés afin de bâtir un Nord-Kivu positivement différent – Le hautpanel

Mu myigaragambyo yabaye kuwa Mbere tariki ya 25 igakomeza no kuwa Kabiri tariki ya 26 Nyakanga 2022 mu mijyi ya Goma na Butembo, hari abasirikare 2 ba FARDC bagaragaye bikoreye imirasire basahuye mu kigo cya MONUSCO i Goma.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Lt Gen Ndima, yemeje ko amashusho yose yafashwe agiye kuba ibihamya kuri buri muntu wasahuye MONUSCO agomba kubiryozwa.

Gen Ndima yagize ati:” Bigendanye n’ibikorwa by’ubunyamusozi no kwangiza imitungo bwite y’umuryango w’abibumbye byakozwe mu myigaragambyo yamagana MONUSCO. Ndahamagarira abaturage b’umujyi wa Goma, Butembo na Beni kwirinda no kudateza umutekano muke. Ibikorwa aba baturage bagaragayemo byaradutunguye, gusa si ibyo kwihanganirwa , Hari ababiburiyemo ubuzima ,ibikoresho birasahurwa ababigizemo urujhare bose ingaruka zirabategereje.”

Gen Ndima avuga ko by’umwihariko abasirikare ba FARDC bagaragaye muri ibi bikorwa bagomba kuba icyitegererezo mu gihabwa ibihano by’umwihariko.

Leta ya Congo Kinshasa yatangaje ko mu myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Goma igakomereza no mu mujyi wa Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru, abantu 15 bahasize ubuzima. Muri aba 15, harimo abakozi 3 ba MONUSCO (Umusirikare 1 n’abapolisi 2) , nkuko byemejwe na Patrick Muyaya

Lt Gen Ndima Constant, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru
Abasirikare ba FARDC ntibatanzwe mu gusahura MONUSCO
Twitter
WhatsApp
FbMessenger