AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Lt Gen Muhoozi yemeza ko nta gisirikare na kimwe ku Isi cyahangamura icya Uganda ngo bishoboke

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yigambye bikomeye ko nta gisirikare kibaho ku Isi gishobora gutsinda icy’igihugu cye.

Ni mu butumwa uyu mugabo usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Ati:”Nta gisirikare ku Isi cyatsinda UPDF. Turi igisirikare cy’abaturage bityo nta n’umwe ushobora gutsinda igisirikare nk’icyacu. Ramba Operasiyo Shujaa.”

Iyi Operasiyo Shujaa Gen Muhoozi yikijeho avuga ko nta watsinda igisirikare cya Uganda ku Isi, kuva ku wa 30 Ugushyingo ingabo za Uganda ziyirimo zihiga abarwanyi b’umutwe wa ADF ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bufatanye n’ingabo za kiriya gihugu.

Mu mezi asatira abiri ingabo z’ibihugu byombi ziri mu bikorwa bigamije kurandura uriya mutwe, zivuga ko zashenye ibirindiro byawo bitandatu birimo n’iby’ahazwi nka Kambi Ya Yua byafatwaga nk’icyicaro gikuru cyawo.

Zivuga kandi ko zanafashe mpiri bamwe mu barwanyi b’uriya mutwe barimo na Benjamin Kisokeranio uri mu bayobozi bakuru bawo.

Cyakora cyo n’ubwo ingabo za Uganda zigamba kuba ibitero byawo byarashegeshe ADF, abenshi bazinenga kuba nta kimenyetso ziragaragaza cyerekana ko zaciye intege uriya mutwe, ibirenze ibyo abarwanyi bawo bakaba bakomeje kwica abasivile bo muri Beni na Ituri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger