AmakuruPolitiki

Lt.Gen Muhoozi yavuze urwego abonaho ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda muri Afurika

Umuhungu wa perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda akaba n’umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda, ari iza mbere zikomeye ku Mugabane wa Afurika.

Si ubwa mbere Lt Gen Muhoozi Kainerugaba agaragaje ko ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda ari indashyikirwa, kuko no muri Gashyantare uyu mwaka, yari yavuze ko RDF na UPDF zishyize hamwe, zahita zitsinsura imitwe yitwaje intwaro iri muri Congo iguhanganya u Rwanda na Uganda.

Uyu musirikare ukomeye muri Uganda akaba n’Umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Museveni, yigeze gusaba umutwe wa FDLR kumanika amaboko vuba na bwangu ukishyikiriza ingabo ziwegereye yaba ari iza RDF cyangwa iza UPDF.

Ibi yavuze muri Gicurasi 2022 ubwo uyu mutwe wa FDLR wari ukomeje gufatanya n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, avuga ko uyu mutwe nutishyikiriza izo ngabo (RDF cyangwa UPDF), uzacanwaho umuriro muri operasiyo yari yavuze ko izitwa Rudahigwa.

Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye gushyira ubutumwa kuri Twitter, avuga ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) ari indashyikirwa.

Mu butumwa bwo kuri iki Cyumweru tariki 02 Ukwakira 2022, Muhoozi yagize ati “UPDF na RDF ni zo ngabo nziza za mbere muri Afruka. Dufite ubushobozi bwo gukubita incuro [gutsinda] umwanzi watwenderanyaho. Urugamba rurakomeje.”

UPDF and RDF are the greatest armies in Africa. We can defeat any enemy that threatens us ! Aluta Continua !! pic.twitter.com/qwXMycKt0n

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) October 2, 2022

Ni ubutumwa buherekejwe n’amafoto abiri arimo iya Perezida Paul Kagame ari kumwe na bamwe mu Bajenerani muri RDF, ndetse n’iy’abasirikare ba UPDF bari mu myitozo y’urugamba.

Muhoozi yakomeje agaruka ku bikorwa bya gisirikare biriho bikorwa na UPDF muri DRCongo byo guhiga abarwanyi ba ADF, avuga ko mu mpera z’umwaka ushize yari yasezeranyije ko uyu mutwe ugiye kubona akazawubaho kandi ko isezerano ryaje kuba impamo. Ati “Ubu rero mwakwibaza ngo hakurikiyeho iki ?”

Muhoozi Kainerugaba wagize uruhare mu kubura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda, yakunze kuvuga ko kimwe mu byamushimishije mu rugendo rwa gisirikare, ari ukunga ubumuwe bwa RDF na UPDF.

Ingabo za Uganda
Ingabo z’u Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger