Lt.Gen Muhoozi yasabwe kubanza gufata umudozi wa Se mbere yo kwigamba ko yafata Nairobi mu gihe gito
Umwe mu bagize icyo bavuga ku butumwa bwashyizwe ahagaragara n’umuhungu wa perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda Lt.Gen Muhoozi, yamusabye ko yabanza gufata umudozi udodera Se mbere yo gukomeza kwigamba ibyo gufata Nairobi mu gihe gito.
Uyu witwa Sedaula Mwangi yanditse ibi yifashishije ifoto ya perezida Museveni, yambaye ikositimu igaragara nkaho ari nini cyane bivuze ko yanenze umudozi wayimudodeye kabone nubwo perezida Museveni we yaba ariko yifuje ko bamudodera uyu mwambaro.
Ubu butumwa bwa Lt.Gen Muhoozi bwatumye benshi bamusubiza mu mbugo ihabanye n’icyubahiro cye, core ko bamwe batatinye kumusubiza bamutuka cyane.
Intandaro y’ibi byose yabaye ubutumwa uyu musirikare usanzwe amenyereweho kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aheruka kwandika ku rubuga rwe rwa Twitter.
Lt Gen Muhoozi yanditse avuga ko we n’Ingabo ze (UPDF) byabatwara igihe kitageze ku byumweru bibiri ngo babe bamaze kwigarurira Umujyi wa Nairobi usanzwe ari Umurwa Mukuru wa Kenya.
Ati: “Njye n’ingabo zanjye ntabwo byadutwara ibyumweru bibiri ngo tube twafashe Nairobi”.
Yunzemo ati: “Nejejwe no kuba abagize akarere kacu muri Kenya bansubije bishimye. Biracyari ibyumweru bibiri. Ahubwo se tumaze gufata Nairobi, natura hehe? Westlands cyangwa Riverside?”
Ubu butumwa bwaje bukurikira ubundi uyu mugabo yari yanditse, avuga ko atumva impamvu ‘umuvandimwe we’ Uhuru Kenyatta atiyamamarije kuyobora Kenya muri manda ya gatatu; ngo kuko yari gutsinda amatora mu buryo bworoshye cyane.
Ubu butumwa bwo bwatumye Abanya-Kenya bibasira bamwibasira, bamwibutsa ko Kenya nk’igihugu kigendera kuri demukarasi itandukanye na Uganda aho ubutegetsi bumaze imyaka hafi 40 na mu maboko ya se.
Gen Muhoozi ku rundi ruhande we yabwiraga ko iby’itegekonshinga n’amategeko ntacyo bivuze, ngo kuko bo nka Uganda icyo bashyize imbere cyonyine ari impinduramatwara.
Ibintu byahinduye isura ubwo Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yavugaga ko yafata Nairobi bitamutwaye ibyumweru bibiri.
Bamwe mu banya-Kenya bahise bajya kure batangira kugereranya ubushobozi bw’lgisirikare cyabo (KDF) na UPDF cya Uganda ku byerekeye ibikoresho, abandi bibasira uriya muhungu wa Museveni bavuga ko ibyo ari kuvuga abiterwa n’isindwe.
Cyakora cyo n’ubwo hari abanya-Kenya bafashe Gen Muhoozi nk’uwateraga amashyengo, bamwe mu banyapolitiki muri kiriya gihugu bakomeje ibintu bavuga ko ibyo yatangaje atakinaga.
Umunyamategeko, umwanditsi akanaba umujyanama mu by’amategeko; Ahmednasir Abdullahi, avuga ko ibyo Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ari ugutangiza intambara kuri Kenya.
Kuri Twitter ye yagize ati: “Mu mategeko agenga gasutamo mpuzamahanga…ibi byatangajwe n’umujenerali mukuru Uganda akanaba umuhungu Nyakubahwa Museveni.
Uyu munyamategeko uri mu bubashywe muri Kenya kandi yavuze ko ubutumwa bwa Lt Gen Kainerugaba bugaragaza ko agambiriye “guhirika Perezida Ruto agafata Nairobi, hanyuma agashinga ibirindiro bya Guverinoma yaba yigaririye mu gace ka Westlands cyangwa Riverside.”
Senateri muri Sena ya Kenya, Kiprotich Arap Cherargei, we yasabye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya guhamagaza Ambasaderi wa Uganda i Nairobi kugira ngo atange ibisobanuro ku byatangajwe na Gen Muhoozi ndetse anabisabire imbabazi.
Yavuze ko ibyakozwe n’umuhungu wa Museveni ari “ugutesha agaciro umwuka w’ubumwe” busanzwe buri mu bihugu bigize umuryango wa East African Community.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba cyakora cyo mu bundi butumwa yanditse kuri Twitter, yasabye abanya-Kenya gutuza ngo kuko se umubyara yamubujije kwirinda kuzagerageza kubakubita.
Yasabye abanya-Kenya kureka gukomeza
kumutuka ahubwo hakabaho ubufatanye mu guteza imbere wa y’lburasirazuba.