AmakuruPolitiki

Lt.Gen Banza Mwilambwe Jules yagizwe umugaba Mukuru wa FARDC

Ku wa Kane, tariki ya 19 Ukuboza 2024, Lt. Gen. Banza Mwilambwe Jules yashyizweho nka Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), asimbuye Lt. Gen. Christian Tshiwewe Songesha, wagizwe umujyanama muri Perezidansi nyuma yo kuyobora FARDC kuva mu Ukwakira 2022.

Lt. Gen. Banza yari asanzwe ari Komanda wungirije mu Ngabo zishinzwe kurinda Perezida Félix Tshisekedi, aho yakurikiranaga ibikorwa n’ubutasi.

Uyu musirikare watojwe kurasa imbunda nini yigeze no kuba umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere n’ibikoresho mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu. Yazamuwe mu ntera agirwa Lieutenant General mu Ukwakira 2022.

Iri hinduka mu buyobozi ryakozwe mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo by’umutekano byugarije uburasirazuba bwa Congo, ahakomeje kwiyongera ihohoterwa rikomeye rikorwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Imibare ya MONUSCO igaragaza ko mu mezi atatu gusa habaye ibyaha 314 byibasiye abasivile mu Ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, byahitanye abantu 304 barimo abagore n’abana, abandi 162 bagakomereka.

Izi mpinduka zije mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwagura uduce igenzura, cyane cyane mu turere twa Pinga muri Teritwari ya Walikale. Nubwo guverinoma isabwa kugirana ibiganiro na AFC/M23 bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, iracyanga gukora ibyo biganiro, mu gihe intambara ikomeje gutwara ubuzima bw’abaturage benshi.

Lt. Gen. Banza ashyizwe kuri iyi mirimo mu gihe igihugu gihanganye n’iki cyibazo gikomeye cy’umutekano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger