AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Louise Mushikiwabo yavuze ko yavanye umunezero i Monaco

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF Louise Mushikiwabo, yemeje ko yavanye i Monaco akanyamuneza, bwo hasozwaga kuri uyu wa Kane inama ya 38 ya za minisiteri y’Umuryango), yari ihuje ibihugu bigera kuri 88 birimo u Rwanda.

Iyi nama yari iteraniye i Monaco mu Bufaransa yashyize imbere ubushake bw’abafata ibyemezo muri uyu muryango bwo kuwuha umwuka mushya wo guhumeka.

Usibye kuba ibihugu bigize OIF byemeye gushyigikira amavugurura Mushikiwabo yazanye, inama yemeje umushinga wo kongera kwiga ku ngengo y’imari umuryango uzakoresha mu 2020, gahunda ivuguruye y’umuryango ya 2019-2022, n’ibindi.

Ba minisitiri kandi bashyigikiye icyifuzo cy’uko imikino ya 9 y’Umuryango wa Francophonie yazabera I Kinshasa guhera ku itariki 23 Nyakanga kugeza ku itariki 1 Kanama 2021.

Ku musozo w’inama, igihugu cya Arménie, cyakiriye Inama iheruka ya Francophonie, cyashyikirije ubuyobozi bw’inama ya za minisiteri igihugu cya Tunisia, umurwa mukuru wacyo, Tunis uzakira Inama ya 18 ya Francophonie kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 13 Ukuboza 2020.

Louise Mushikiwabo yavuze ko yavanye akanyamuneza mu nama yabereye mu Bufaransa
Iyi nama yahuje ibihugu 88 bivuga Igifaransa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger