AmakuruAmakuru ashushye

Louise Mushikiwabo yatangiye inshingano ze muri OIF

Madame Louise Mushikiwabo yatangiye inshingano ze nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa OIF i Paris mu Bufaransa.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa OIF ndetse na Louise Mushikiwabo, igikorwa cyabereye ku cyicaro cy’uyu muryango mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, ku wa Kane nibwo habaye ihererekanyabubasha hagati y’Umunya-Canada Michaëlle Jean, wari umaze imyaka ine ku buyobozi na Mushikiwabo wamusimbuye.

Jeune Afrique ivuga ko  Mushikiwabo yamaze guhitamo ko Oria Kije Vande Weghe nawe wakoraga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, kugira ngo azamubere Umuvugizi, uyu Oria Kije Vande Weghe yamubaye hafi mu gihe yiyamamarizaga kuyobora OIF.

Biravugwa  ko  Mushikiwabo yahisemo Nyaruhirira Désiré ngo azamubere umujyanama. uyu Nyaruhirira Désiré aherutse kugirwa amabasaderi skaba yarahoze ari Umujyanama wa Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, mbere yaho yabaye Umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda i Burundi kugeza mu 2015.

Mushikiwabo ni Umuyobozi wa kane uyoboye OIF nyuma y’Umunyamisiri Boutros Boutros-Ghali (1997-2002), Abdou Diouf wo muri Sénégal (2003-2014) na Michaëlle Jean (2014-2018).

Uyu muryango umaze imyaka 48 washingiwe i Niamey muri Niger, kuri ubu ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, ibihugu bine byiyunze n’ibihugu 26 by’indorerezi.

Michaëlle Jean yahererekanyije ububasha na Louise Mushikiwabo wamusimbuye kuri uyu mwanya
Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 40 nibo bemeje Louise Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa mu myaka ine iri imbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger