AmakuruAmakuru ashushye

Louise Mushikiwabo yaganiriye n’abanyarwanda baba mu Bubiligi bari baje kwakira Perezida Paul Kagame

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yaganiriye n’abanyarwanda baba mu Bubiligi bari baje mu gikorwa cyo kwakira Perezida wa Rebulika y’u Rwanda Paul Kagame uri muruzinduko rw’akazi mu gihugu cyu Bubiligi.

Madame Louise Mushikiwabo aganira  n’abanyarwanda yavuzeko bashimishijwe cyane n’uburyo  baje mu gitodo bagiye mu nama bageze munzira babona bameze nkaho bageze mu Rwanda bitewe n’ikaze  babonanye Abanyarwanda b’ i Brussels .

Louise Mushikiwabo uri mu bakandida bahatanira kuyobora Ubunyamabanga bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF)  yabwiye abo banyarwanda ko ubutumwa bukomeye yari abafitiye ari indamutso ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika , yongeyeho ko Perezida Kagame yashatse kuza  ariko kubera inama arimo n’abayobozi bu Bubiligi ndetse naba yobozi ba European Union atabashije kuboneka  Madame Louise aba ari we ubasha kuboneka.

Yaboneye umwanya wo kwibutsa abanyarwanda baba hanze ko bafite agaciro gakomeye ku gihugu , yagize ati “Kuri twebwe yaba abanyarwaba bari  bahanze waba ufite ubwene gihugu  bw’u Rwanda , mwaba mufite ubwene gihugu bw’ahandi mufite agaciro gakomeye cyane , ninayo mpamvu turetse ibyo twarimo bitewe nuko mwatwakiriye dushaka akanya ko kuza kubaramutsa , bimwe mu bintu Nyakubahwa Perezi wa Repubulika yifuza ni ukubaha akandi kanya mukaganira”

Louise Mushikiwabo yavuze ko mu minsi yavuba Perezida Kagame azashaka umwanya  akaganira n’abanyarwanda batuye Iburayi, yanashimye kandi ubwitange bagize , abaretse akazi n’abasize abana murugo  bakaza kwkira  Nyakubahwa Paul Kagame, yakomoje kandi ku buryo ashimishwa no kugera mu gihugu cyo hanze y’u Rwanda agasanga hari abanyarwanda.

Yagize ati “ Ntamunyarwanda n’umwe udahabwa agaciro , yaba umunyarwanda uri mugihugu cyangwa uri hanze mvugiye igihugu muburyo bw’umwihario nta munyarwanda udahabwa agaciro ndagirango bwire urubyiruko  aho waba uva hose, aho waba utuye hose  waba uza mu Rwanda rimwe mu mwaka cyangwa mu myaka ingahe  , umenyeko umunyarwanda afite igihugu byanga bikunze, kandi abajyaga bavuga ngo u Rwanda ni rutoya ntitwarukwirwamo, turarukwirwamo twese, abajyaga bavuga ngo rwaruzuye ntitwarukwirwamo twese  ntibari baziko hari ibitanda bibaho bigerekeranyije (etage)”

Madame Louise yanibukije abari aho ku ijambo Nyakubahawa Perezida wa Rebulika Paul Kagame  yatanze mu inama ya 12 yiga ku iterambere ry Uburayi “European Development Days”. avuga kuburengazira bw’umugore ko atari ikintu asabiriza  ahubwo agomba gushyigikirwa  nk’umuntu ufitiye umuryango akamaro ,

Loise yibukije abanyarwanda ko nta gihugu kitagira ibibazo ariyo mpamvu n’abayobozi b’igihugu cyabo bahora bagenda bashaka ibisubizo by’igihugu kandi ko bimwe bigenda bikemuka nkuko bagenda babibona.

Reba hano uko byari bimeze 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger