Louise Mushikiwabo aza ku mwanya wa 5 mu banya Afurika bavuga rikumvikana
Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga ndetse n’ubutwererane Mme Louise Mushikiwabo yashyizwe ku mwanya wa 5 mu banya Afurika 50 bavuga rikumvukana.
Uru rutonde ngarukamwaka rukorwa n/ikinyamakuru Jeune Afrique rugaragaraho abayobozi mu myanya itandukanye, ba rwiyemezamirimo, abaharanira uburenganzira bwa muntu, abahanzi ndetse n’abakinnyi mu mikino itandukanye.
Jeune Afrique ivuga ko bitari byoroshye gutoranya abantu 50 mu basaga miliyari imwe batuye umugabane wa Afurika, ikavuga ko kimwe mu byagendeweho ari uko abatowe bigaragaraza ku `2 ruhando mpuzamahanga.
Hitawe cyane ku buryo bakurikirwa ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri Twitter ndetse n’uko ibyo bavuze cyangwa bakoze byakirwa n’abantu bari hanze y’igihugu n’umugabane wa Afurika, n’uruhare rwabo mu ifatwa ry’ibyemezo bya politiki.
Mushikiwabo w’imyaka 56 wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva mu 2009, azwi kuzamura ijwi rye mu gusobanura inzira nshya u Rwanda rwahisemo ndetse no kugaragaza ko Afurika ikwiye kwigira.
Uyu Munyarwandakazi rukumbi ugaragara kuri uru rutonde akurikirwa n’abantu ibihumbi 259 kuri Twitter, aho usanga byinshi mu byo ashyizeho benshi batangira kubitangaho ibitekerezo.
Mu gukora uru rutonde ikinyamakuru cyirinze gushyiramo abakuru b’ibihugu n’abafasha babo ndetse n’Abanyafurika batuye mu mahanga kabone n’ubwo baba bakora ibikorwa biteza imbere ibihugu byabo cyangwa umugabane wa Afurika muri rusange.
Kuri urwo rutonde, umuherwe wa mbere muri Afurika, umuherwe Aliko Dangote ni we uri ku isonga ry’abavuga rikumvikana.
Mu bandi banya Afurika basanzwe bazwi baje kuri runo rutonde harimo umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria uza ku mwanya wa 07, Davido aza ku mwanya wa 14, Perezida wa CAF Ahmad Ahmad wa 15, Umunya Afurika y’epfo Desmond Tutu wa 18 na perezida wa Mamelodi Sundowns Patrice Mostepe wa 20.