AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Louise Mushikiwabo arakoza imitwe y’intoki ku ntebe y’ubunyamabanga bukuru bwa Francophonie

Mu gihe habura icyumweru kimwe ngo hamenyekane ugomba kuyobora umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa hagati ya Mme Louise Mushikiwabo n’Umunya-Canada Michaelle Jean, birasa n’aho Mme Louise Mushikiwabo ari gukoza imitwe y’intoki kuri iyi ntebe.

Mme Louise Mushikiwabo uhabwa amahirwe yo kwegukana uyu mwanya, amaze amezi arenga abiri azenguruka isi mu bikorwa byo gusaba ko abakoresha igifaransa bazamushyigikira muri aya matora.

Uyu munyarwandakazi usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatangiye gutanga ikizere cyo kuyobora uyu muryango, ubwo Emmanuel Macron uyobora igihugu cy’Ubufaransa yatangazaga ko ari we azashyigikira muri aya matora.

Ibi kandi bishimangirwa n’uko ibihugu birenga 30 biri mu bikoresha igifaransa Mme Mushikiwabo yakoreyemo ingendo zo gusaba kuzamushyigikira, byagaragaje ko nta kabuza bizamushyigikira. Mme Louise Mushikiwabo kandi yitabiriye inama mpuzamahanga zitandukanye mu rwego rwo kubonana n’abayobozi b’ibihugu atabashije kugeramo.

Amakuru ahari avuga ko Michaelle Jean bahanganiye uyu mwanya yasabwe n’ibihugu bitari bike birimo na Canada akomokamo gukura candidature ye muri aya matora bityo agaharira Mushikiwabo, bijyanye n’uko nta kizere uyu mugore ukomoka muri Canada atanga ku hazaza ha OIF.

CBC, Canada Ivuga ko igihugu cya Canada kiteguye gukora ibishoboka byose Michaelle ntatsinde aya matora, mu rwego rwo kubungabunga umubano wacyo n’Ubufaransa ndetse n’ibihugu bya Afurika bishyigikiye Mushikiwabo.

Ni mu gihe kandi Radio-Canada yo yavuze ko amahirwe ya Michaelle yo kuba yisubiza uyu mwanya asa n’aho yarangiriye mu bikorwa byo kwiyamamaza. Mu gihe Mushikiwabo yanyuze mu bihugu birenga 30 yiyamamaza, Michaelle bahanganye ntiyigeze agera no muri imwe.

Ibi bitangazamakuru bikomeza bivuga ko n’ubwo Canada itigeze yerura ngo itangaze ko idashyigikiye Mme Miachael Jean, ngo ishobora kuzica imibare y’uyu mugore mu rwego rwo kubungabunga umubano wayo n’Ubufaransa bwatangaje ko buzashyigikira Mushikiwabo.

Hari n’amakuru avuga ko François Legault usanzwe ari Minisitiri w’Intebe wa Québec ari mu badashyigikiye mwene wabo. Uyu mu minsi yashije yakunze kumvwa anenga ugusesagura kwa  Michaëlle Jean.

Mme Michael Jean yakunze kunengwa ubusesaguzi n’abatari bake biganjemo ibitangazamakuru by’iwabo muri Canada. Kimwe mu byo uyu mugore yanenzweho, hari ukuba OIF yaratakaje angana n’ibihumbi 500 by’amadorali ya Amerika ivugurura inzu ye iri i Paris, kandi aya mafaranga yakabaye yarakoreshejwe mu guteza imbere amagana y’urubyiruko rwo mu bihugu bya OIF.

Ibi byanahagurukije Minisitiri w’intebe Justin Trudeau, avuga ko bikwiye ko umutungo rusange ucungwa neza, n’ubwo atigeze agaya uyu mugore mu buryo bweruye.

Mu rwego rwo kwiyamamaza, Mme Louise Mushikiwabo yakoreye ingendo mu bihugu bitandukanye, aho yagiye abonanira n’abayobozi babyo cyangwa ababihagarariye bakamwizeza kuzamushyigikira.

Amatora y’ugomba kuyobora uyu muryango azabera mu nama izateranira i Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira 2018.

Mushikiwabo i Kinshasa aho yabonaniye na Perezida wa RDC Joseph Kabila.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger