Louise Mushikiwabo abona minisiteri y’ububanyi n’amahanga ayisize mu maboko meza
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu buvuga igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo , mu gitondo cyo ku wa 24 Ukwakira yahaye ububasha yari afite muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda Hon Dr Richard Sezibera wamusimbuye muri iyi minisiteri.
Louise Mushikiwabo yavuze ko nta mpungenge afite kuko iyi Minisiteri ayisize mu maboko meza cyane ko Dr Sezibera atari mushya muri aka kazi, anashimira abandi bakozi bakoranye muri iyi minisiteri mugihe cy’imyaka isaga icyenda.
Ati “ Niyo mpamvu mvuye muri Ministeri nishimye kuko nzineza ko abagiye kuyobora Ministeri bafite ibintu byuzuye kugira ngo Ministeri yacu irusheho gutera imbere”
Dr Richard Sezibera Ministiri mushya w’ububanyi n’amahanga yavuze ko u Rwanda rwagize ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga benshi ariko ngo ntawe yabonye ukora nka Mushikiwabo.
Louise Mushikiwabo asize hari ibibazo bimwe mu bubanyi n’amahanga nk’umubano w’u Rwanda n’u Burundi utameze neza, n’uwa Uganda urimo igitotsi.