AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

LODA yashyikirejije inteko ibisubizo by’ibibazo byagaragaye mu byiciro by’ubudehe

Ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) kitabye Komisiyo ya Poritiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, isobanura ibibazo byagaragajwe muri raporo y’Umuvunyi.

Kuwa 21 Gashyantare 2020, nibwo LODA yagaragaje bimwe muri byo, harimo ibijyanye n’ibibazo byagiye bigaragara mu byiciro by’ubudehe.

Nyinawagaga Claudine Marie Solange, Umuyobozi Mukuru wa LODA, yatangaje ko Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite muri Komisiyo ya Poritiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu ko yari yifuje kumenya aho gahunda yo kuvugurura ubudehe igeze.

Nyinawagaga asobanura ko ikigenderewe ari ugukora ibyiciro by’ubudehe bibasha gusubiza ibibazo byinshi abaturage baba bagaragaje ku byiciro bigenderwaho mu kunoza serivise zihabwa abaturage mu rwego rujyanye no kwita ku batishoboye.

Yagize ati “Izo serivise nk’uko bizwi, hari abaturage bahabwa inkunga y’ingoboka, hari abahabwa imirimo muri VUP, hari n’abandi bahabwa ubundi bufasha mu rwego rwo kugira ngo abaturage bose bagire amahirwe yo kwiteza imbere nta n’umwe usigaye inyuma.

Ikigenderewe ni ukunoza izo serivise hashingiwe ku byo umuntu afite no ku byo adafite. Ni ukuvuga hashingiwe ku mbaraga ze ariko aho adafite intege twamwunganira gute? Ikindi tukanasubiza n’ibibazo byagiye bigaragazwa n’abaturage mu byiciro by’ubudehe”.

Depite Furaha Rubagumya, Perezida wa Komisiyo ya Poritiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, avuga ko hasuzumwe raporo y’Urwego rw’Umuvunyi, kimwe mu bibazo byayigaragayemo ni uko ngo hari ikibazo k’ibyiciro by’ubudehe kigenda kigarukwaho muri iyo raporo.

Yagize ati “Ni ikibazo usanga mu baturage bagenda bavuga bati ikiciro turimo si cyo twakagombye kuba turimo, nta bwo tubona serivise iyi n’iyi kubera iki kibazo gishingiye ku byiciro”.

Depite Rubagumya avuga ko icyo baba bakeneye ari ukumva uko LODA ibona n’uko yumva ibibazo abaturage bafite, bityo hakumvwa n’ingamba LODA ifite kugira ngo uko guhora abaturage bafite ibibazo bijyanye n’ibyiciro by’ubudehe birangire.

Akomeza avuga ko Umuyobozi Mukuru wa LODA yabwiye komisiyo ko ibibazo bihari babizi kandi ko barimo kubikoraho. Yishimira ko LODA yagiye yungurana ibitekerezo n’inzego zitandukanye, uhereye ku baturage ubwabo n’Inzego z’ibanze kugira ngo ibibazo bigaragara mu byiciro by’ubudehe birangire.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger