AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Liverpool yegukanye UEFA Champions league itsinze Tottenham Hotspur (Amafoto)

Ikipe ya Liverpool yegukanye igikombe cya UEFA Champions league cya gatandatu mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda Tottenham Hotspur ibitego 2-0, ku mukino wa nyuma.

Ni mu mukino waberaga kuri Stade Wanda Metropolitano mu mujyi wa Madrid.

Ibitego bya Mohamed Salah no Divock Origi ni byo byafashije Liverpool kwegukana Champions league yaherukaga muri 2005. Uyu wari umukino wa nyuma wa kabiri wikurikiranya by’umwihariko Liverpool yakinaga, Dore ko no mu mwaka ushize iyi kipe yari yageze ku mukino wa nyuma bikarangira itsinzwe na Real Madrid ibitego 3-1.

Liverpool yafunguye amazamu ku munota wa kabiri ibifashijwemo na Salah kuri Penaliti, nyuma y’uko Moussa Sissoko yari amaze gukina umupira n’akaboko. Ni ku mupira yari akoreshejwe na Sadio Mane.

Iminota yakurikiyeho kugeza igice cya mbere cy’umukino kirangiye yihariwe na Tottenham, gusa ntiyashobora kubona igitego mu izamu rya Alisson Becker wafashije cyane ikipe ya Liverpool.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Tottenham na bwo yarushije Liverpool ku buryo bugaragara. Iyi kipe yanabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego binyuze ku basore nka Heung-Min Son, gusa igorwa cyane n’umuzamu Becker wa Liverpool.

Ikipe ya Liverpool yashimangiye insinzi yayo ku munota wa 87, itsindirwa igitego cya kabiri na Divock Origi wari winjiye mu kibuga asimbura Roberto Firmino. Ni ku mupira wari uturutse kuri koruneri yari itewe na James Milner, gusa abakinnyi ba Spurs ntibashobora gukiza izamu ryabo.

Insinzi ya Liverpool yatumye Jurgen Klopp uyitoza akora amateka yo kwegukana igikombe cya mbere gikomeye mu mateka ye. Ni nyuma y’imikino ya nyuma myinshi ishiboka yakinnye Ari mu makipe ya Dortimund na Liverpool ariko ntashobore gutwara ibikombe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger