AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Liverpool yatangiye shampiyona y’Abongereza inyagira Norwich City (Amafoto)

Ikipe ya Liverpool ishaka gutwara igikombe cya shampiyona y’Abongereza iheruka gutwara mu myaka 30 ishize, yatangiye neza shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2019/2020 inyagira Norwich City ibitego 4-1.

Ni mu mukino ufungura shampiyona y’Abongereza y’uyu mwaka wabereye ku kibuga Anfield Road.

Ibitego byose bya Liverpool byinjiye mu minota y’igice cya mbere cy’umukino. Iyi kipe itari ifite Umunya-Senegal Sadio Mane, yafunguye amazamu ku munota wa karindwi w’umukino ibifashijwemo na myugariro Grant Hanley witsinze igitego. Ni ku kazi kari gakozwe na rutahizamu Divock Origi.

Liverpool yongeye gushimisha abakunzi bayo ku munota wa 19 w’umukino ibifashiwemo n’Umunya-Misiri Mohamed Salah. Ni ku mupira mwiza yari aherewe mu rubuga rw’amahina n’Umunya-Brazil Roberto Firmnino.

Ku munota wa 28 w’umukino Virgil Van Dijk yatsindiye Liverpool igitego cya gatatu ku mupira wari uturutse kuri koruneri yari itewe na Salah, mbere y’uko Divock Origi atsinda igitego cya kane ku munota wa 42. Ni ku mupira muremure uyu rutahizamu ufite inkomoko muri Kenya yari akatiwe na Trent Alexander-Arnold.

Mu gice cya kabiri cy’umukino Liverpool yabonye uburyo bukomeye bwo kubona ibindi bitego, harimo ubwo Roberto Firmino yahushije ari wenyine imbere y’izamu, gusa ntiyabubyaza umusaruro. Mohamed Salah na we yashoboraga gutsindira iyi kipe igitego ku munota wa 53 gusa umupira awuboneza hanze y’izamu.

Ni na ko kandi Kapiteni Jordan Henderson yateye ishoti rikomeye rikagonga umutambiko w’izamu.

Norwich City yabonye impozamarira ku munota wa 64 w’umukino ibifashijwemo na Teemu Pukki.

Umunya-Brazil Alisson Becker usanzwe ari umuzamu wa mbere wa Liverpool ntabwo yarangije uyu mukino, nyuma yo kurengura umupira bikarangira agize ikibazo cy’imvune.

Shampiyona y’Abongereza irakomeza kuri uyu wa gatandatu ikinwa muri ubu buryo:

Roberto Firmino ni we watowe nk’umukinnyi w’umukino (Man of the match).

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger