AmakuruAmakuru ashushye

Uko birikugenda mu gitaramo cya Primus Guma Guma i Musanze

Ibitaramo cya Primus Guma Guma Super Star  byakomereje mu mujyi wa Musanze , abantu bari kugenda baza gake gake ku buryo mu kanya igitaramo kiraba gitangiye.

Magingo aya abashyushyarugamba bayobowe na Mister Buryohe bari gususurutsa abaje kwihera ijisho iki gitaramo, mu gihe hagitegerejwe ko igikorwa nyamukuru gitangira.

Abanya Musanze nka bamwe bafatwa nk’abambere bakunda ibirori cyane umuziki mu gihugu bamaze gutangira kugera ku kibuga cy’umupira cyo ku Musanze, gusa abantu ntabwo baraba benshi cyane nk’uko byitezwe cyane Guma Guma yahabereye.

DJ Illa umwe mu ba DJS b’abahanga bakiri bato arimo acishamo akunganira abashyushyarugamba na we abashyushya ku muziki, ari na ko abiyumvamo ubushobozi bwo gukuba urukweto bakerekana icyo bashoboye.

13h54: Abahanzi bamaze gusesekara ku kibuga cyo ku Musanze, aho ibitaramo bya Guma Guma biza gukomereza uyu munsi.

14h16: Mu gihe abashyushyarugamba basomaga amazina y’abahanzi bagiye gususurutsa abanya Musanze, abafana bavugije induru bagaragaza ko bishimiye Bruce Melody, unayoboye abahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa ry’uyu mwaka.

14h25 abashyushyarugamba barimo berekana abagize akanama nkemurampaka(Judges).

14h30 zigeze igitaramo cyagombaga gutangira saa munani kitaratangira, gusa birasa n’aho habura iminota mike kigatangira kuko hagiye gukurikiraho akanya ko kwerekana abahanzi.

15h00: Abahanzi batangiye kuririmba, Active ni bo babimburiye abandi mu ndirimbo yabo Rift.

15h12: Nyuma y’itsinda Active, Ubu Young Grace ni we uri ku rubyiniro asusurutsa imbaga y’Abanya Musanze bateraniye ku Musanze, mu mdirimbo ye “4G.” Nyuma ya 4G, ubu Grace ari kuririmba indirimbo ye “Whisky ya Papan.”

15h22: Khalifan ni we uri ku rubyiniro asusurutsa abateraniye ku kibuga cyo ku Musanze.

15H35: Nyuma ya Khalifan hakurikiyeho Queen Cha utangiye asusurutsa ab’i Musanze mu ndirimbo ye “Isiri”, nyuma akurikizaho “Rugari.”

15h44: Nyuma ya Queen Cha, ubu Uncle Austin ni we uri ku rubyiniro. Atangiye asusurutsa abantu mu ndirimbo ye “Nzakwizirikaho”, nyuma asoza na “Ndamuhamagara”mbere y’uko MC yakira Bruce Melody ku rubyiniro.

15h55 Bruce Melodi ufite abafana benshi atangiye asusurutsa abantu mu ndirimbo ye “Ntundize”, asoza na “Ikinya.”

Imbaga y’abafana na bo bati”Melody,Melody, Melody, Melody….!”

16h07: Nyuma ya Bruce Melody hakurikiyeho Jay-C. Ubu ni we uri ku rubyiniro asusurutsa abanya Musanze.

16h14: Akazuba gatangiye kurengera mu birunga, gusa ikitwa imbeho cyo nta kukivuga kuko abahanzi bafashe hasi hejuru mu kuyirwanya.

16h20: Nyuma ya Jay-C, Micho The Best ni we uri ku rubyiniro asusurutsa abantu. Atangiye aririmba “Indahiro”, asoza na “Umugati”.

16h 30: Just Family ni yo iri ku rubyiniro isusurutsa ab’i Musanze.

16h43: Christopher ageze ku rubyiniro, ni na we ugiye gusoza igitaramo cy’uyu munsi. Ubu ari kuririmba Simusiga.

16h56 : Abahanzi bose barangije kuririmba.

Young Grace asusurutsa ab’i Musanze.
Christopher asusurutsa abantu.
Micho The Best ku rubyiuniro
Christopher.
Jay-C
Bruce Melody yasusurukije abantu karahava.
Queen Cha ku rubyiniro i Musanze.
Jay Polly na we yari yagiye gushyigigira abahanzi i Musanze.
Abanyeshuri bo ku Musanze na bo bari baje kwihera ijisho.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger