Miss Rwanda 2019: Abakobwa barimo Mwiseneza batsindiye kujya mu cyiciro cya nyuma-AMAFOTO
Mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Mutarama 2019 ni bwo hari gutorwa abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero wa nyuma w’irushanwa rya Miss Rwanda 2019.
Ni igikorwa kigiye kubera i Gikondo ahasanzwe habera Expo.
Iri rushanwa ryatangiriye i Musanze tariki 15 Ukuboza ahatorewe abakobwa 5 bahagarariye intara y’Amajyaruguru, tariki 16 rikomereza i Rubavu ahatorewe 6 bahagarariye intara y’Uburengerazuba, tariki 22 Ukuboza rijya i Huye ahatorewe abahagarariye intara y’Amajyepfo, tariki 23 rijya i Kayonza ahatorewe abahagarariye intara y’Uburengerazuba risorezwa i Kigali tariki 29 Ukuboza ahatorewe abakobwa 6 bahagarariye Umujyi wa Kigali.
Aba bose uko ari 37 bagiye gutorwamo abakobwa 20 barahita bajya mu cyiciro cya nyuma muri iri rushanwa ry’uyu mwaka aho bagomba no guhita bajya mu mwiherero uzabera i Nyamata bazavamo bajya mu birori bizatangarizwamo umukobwa uzaba Miss Rwanda 2019 agasimbura Iradukunda Lilianne wambaye ikamba rya Miss Rwanda 2018.
Hashize iminsi hakorwa itora ryo ku mbuga nkoranyambaga aho abashakaga gutora bakandaga ‘Like’ ku ifoto y’umukobwa.
Nta kidasanzwe cyabayemo uretse umukobwa witwa Mwiseneza Josianne wiyamamarije mu ntara y’Uburengerazuba watowe cyane n’abantu benshi nyuma y’uko yataramiweho kubera ko yageze ahabereye ijonjora ry’ibanze yasitaye ndetse yakoze urugendo rw’ibirometero birenga 10 agenza amaguru.
Ikindi cyavuzwe muri iri tora ni ubujura bukekwamo bwo kwiba amajwi, icyakora abategura irushanwa bavuze ko ubu bujura babwitondeye cyane bityo ko nta mpungenge biratera mu kubarura amajwi.
Iki gikorwa cyo guhitamo abakobwa bagomba kujya mu mwiherero cyari gutangira saa 17:00, bigeze saa 6:50 kiratangira ariko ibintu byose bimaze gushyirwa ku murongo kugira ngo batangire.
Kwinjira ahagiye kubera iki gikorwa bisaba kwikora ku mufuka ukishyura 2000 Frw mu myanya isanzwe na 5 000 Frw mu myanya y’icyubahiro.
Abantu bari kuhagera ariko abiganje ni urubyiruko rufite ibyapa biriho amazina n’amafoto y’abakobwa bari gufana.
Saa 7:05: Ally Soudy ugiye kuyobora iki gikorwa ageze ku rubyiniro
Usure urubuga buri kanya umenye aho bigeze.
Abakobwa bose 37 biyeretse abafana n’abagize akanama nkemurampaka, hagezeho Mwiseneza Josianne abantu bagaragaza ko bamushyigikiye cyane.
Buri mukobwa wese ari kugera imbere y’abagize akanama nkemurampaka ( Mutesi Jolly , Rusaro Caline na Umurerwa Evelyne) agatombora ikibazo kimwe akaba aricyo bamubaza.
Saa 8:27: Abakobwa 20 bamaze guca imbere y’abagize akanama nkemurampaka.
Saa 9:32: Abakobwa bose uko ari 37 bamaze guca imbere y’abakemurampaka, hagiye guteranywa amanota buri wese yagize bahite batangaza abakobwa 20 batsindiye kujya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 (Boot Camp)
Abakobwa bakomeje ni
Inyumba Charlotte(No 33)
Mukunzi Teta Sonia(No 10)
Bayera Nisha Keza(No 22)
Uwase Muyango Claudine (No 01)
Igihozo Darine(No 26)
Uwase Sangwa Odille(No 16)
Teta Mugabo Ange Nicole(No 23)
Gaju Anita (No 35)
Kabahenda Lika Michael(No 09)
Umutoni Olive(No 20)
Sandrine Umurungi(No 19)
Murebwayire Irene(No 18)
Umukundwa Clemence (No 24)
Tuyishimire Cyiza Vanessa (No 06)
Nimwiza Meghan (No 32)
Josiane Niyonsaba (No 13)
Uwicyeza Pamela(No 29)
Uwihirwe Casimir Yasipi(No 21)
Higiro Joally(No 15)
Mwiseneza Josianne (30)