Live: Ibitaramo bya Primus Guma Guma 8 byakomereje i Rubavu +(Amafoto)
Tubahaye ikaze hano i Rubavu ahagiye kubera igitaramo cya 4 cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro yayo ya 8 aho abahanzi bose uko ari icumi bari guhatanira igikombe bari gutaramira abatuye n’abasuye Rubavu.
Iki gitaramo kibanziriza icya nyuma kizabera mu mujyi wa Kigali kigasiga hanamenyekanye umuhanzi wegukanye irushanwa n’umuhanzi watowe n’abafana benshi, kiri kubera hafi y’ikiyaga cya Kivu gisurwa n’aba mukerarugendo benshi.
Abahanzi bari guhatanira iki gikombe gisa naho kiruta ibindi mu myidagaduro hano mu Rwanda, ni Bruce Melody, Christopher, Queen Cha, Young Grace, Active, Jay C, Khalfan, Just Family, Mico The Best na Uncle Austine. Umuhanzi uzaba uwa mbere azahabwa miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe uzatorwa n’abafana benshi azahabwa miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aho ibitaramo byose bimaze guca, umuhanzi Bruce Melody na Christopher bari mu baje ku isonga mu kugira abafana benshi yewe bakanahabwa amahirwe yo kucyegukana ndetse ku rundi ruhande bagatangaza ko nabo umwanya ari uyu ngo bagitware.
Tubibutse ko iri rushanwa rimaze kwegukanwa na Tom Close, King James,Jay Polly, Riderman, Urban Boys, Butera Knowless na Dream Boys .
Sura inkuru yacu buri kanya ujye ureba aho bigeze muri iyi nkuru muri kugezwaho na Leodomir Hakizimana na Mahoro Vainqueur……..ikaze!!
Mu mafoto uko Abahanzi uko bagiye kugenda bakurikirana ku rubyiniro n’uko bari kwitwara ………………………………………………..
Uncle Austin niwe muhanzi wa mbere utangiye ataramira abakunzi b’umuziki i Rubavu , Uyu muhanzi winjiye bwambere muri iri rushanwa yatangiye aririmba “Nzakwizirikaho” nyuma yakurikijeho “Everything” yakoranye na Meddy,
Mico The Best nawe uririmba injyana ya Afro Beat niwe wakurikiye ku rubyiniro aza arapa abafana nabo basubiramo ibyo avuze ubonako yatangiye afite abafanam nyuma yo kurapa yakurikijeho indirimbo “Indahiro” nyuma akurikiza “Akabizu” indirimbo yakunzwe mu myaka ishize
Active nabo nibo bakurikiye ku rubyiniro baza baririmba indirimbo yabo “Final” nyuma bakurikizaho “Rift” nyuma bakurikizaho agace kamwe barabyina bimwe basanzwe bamenyereweho,
Justy Family baje barimba infirombo bakoranye na Bull Dogg “Hummer”nyuma bakurikizaho “Bareke” yo minsi itari iya vuba aha,
Khalfan watunguye abanyarubavu bitewe n’uko yari yambaye bidasanzwe, yaje arapa abafana benshi yari afite bakunda injyana ya HipHop basubiramo ibyo yavuze , nyuma yahise aririmba indirimbo “Ibaruwa” yakoranye na Yverry nyuma yo kurimba abafana bamwe bahise batangira kuvuga mu majwi ari hejuru bagira bati Jay C abandi bati Yaung Grace.
Bidatinze Yaung Grace wari ukunewe na bafana yahise anjya kurubyiniro aza aririmba indirimbo yise “OG” bishatse Kuvuga Original nyuma aririmba agace kamwe k’indirimbo “Ataha he” nyuma ahita aririmba “Whisky ya Papa”.
Christopher wakiriwe n’abafana besnhi akigera ku rubyiniro yahise aririmba “Simusiga” nyuma yahise abwira abafana kwiha amashyi bararimbana nyuma ahita aririmba “Umunsi” abafana basimbukana nawe akavumbi karatumuka,
Queen cha wanjirijwe n’ababyinnyi yahise ajya ku rubyiniro aririmba “Kizimya moto” yakoranye na Safi, nyuma yiyi ndirimbo uyu muhanzikazi yasabye abafana ko bamufasha akavuga Queen nabo bakavuga Cham nyuma yibi yahise aririmba “Umwe rukumbi” yakoranye na Rider Man.
Bruce Melody wabonaga ko yari akenewe n’abatari bake yaje ku rubyiniro aririmba “Ntundize”, Nyuma yo kubona ko abafana basa nabakonje yahise azamuka mu ndirimbo yakunzwe n’abatari bake “Ikinya” abafana barazamuka baririmabana nawe akavumbi karatumuka barangiza bakoma mu mashyi bati “Melody ,Melody , Melody ,Melody ” Melody ,Melody ” baceceka ari uko undi muhanzi ageze ku rubyiniro,
Jay C niwe muhanzi waje asiza dore ko yaje aabafana bari bamaze igihe kinini bamuvugam ahita aza aririmba “Isugi” ahita aza aririmba “I ‘m Back “ yakoranye na Bruce Melody asoza arapa ati “Murakoze ,Murakoze Murakoze”