Huye:Uko byifashe mbere y’igitaramo cya Primus GUMA GUMA SUPER STAR SEASON 8 – Amafoto
Teradignews ibahaye ikaze i Huye Butare muri Kaminuza y’u Rwanda ahagiye kubera igitaramo cya gatatu mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, Leodomir Hakizimana na Vainqueur Mahoro nibo mu giye kubana babageza ho uko byifashe isegonda ku isegonda hano I Huye.
Abafana ni benshi mu muhanda uva kuri gare ya Huye kugera ku kibuga ahagiye kubera iki gitaramo abantu ni benshi.
Iri rushanwa ririmo Christopher, Young Grace, Queen Cha, Active, Just Family, Khalfan. Jay C, Bruce Melody, Uncle Austine na Mico The Best. Abo nibo bahanzi icumi tugiye kubana muri iki gitaramo aho bagiye gutaramira abakunzi b’umuziki nyarwanda i Huye. Igitaramo gitangiye ku isaha ya saa munani n’igice
Amafoto y’uko byifashe …………………….
Christopher ni we muhanzi wageze ku rubyiniro mbere, ibyo bakunze kwita kurwana n’Isi. Yatangiye aririmba “Ijuru rito” aririmba, abafana be bari mu bicu ariko batera hejuru bati ni wowe ni wowe ni wowe , yahise akomereza ku ndirimbo ye yitwa”Umunsi.”
Ntabwo batindagaho kuko buri muhanzi yaririmbaga indirimbo 2 gusa, Jay C yahise akurikiraho aririmba ati ntabwo ntuza ntabwo ndyama abantu sibo mana , Jay C ari kujyana n’abafana baringaniye yahise akurikizaho ” Sentiment”.
Mico The Best yageze ku rubyiniro afite ababyinnyi, akigera ku rubyiniro yabanje gusuhuza abanye Huye ahita ababwira ko ariho avuka, yahise avuga ko agiye kubaririmbira arapa , ibintu atari yagakoze. yaririmbye “Umugati na Arashotorana” asoza agira ati Afro Beat ku mutima.
Khalfan yatangiriye ku ndirimbo ” Love” yakoranye na Marina nyuma yongeraho “Nabibonye ugiye”. Khalfan mushya muri Primus Guma Guma , mbere yo kuririmba yasabye abafana kumufasha kuririmba ndetse abashimira ko bashyigikiye umuziki we.
Bruce Melody wishimiwe n’abafana cyane atangira aririmba ati ndakwanga arangije ati navuye I Kigali nza hano nshaka igikombe, nyuma ati nta kibazo na kimwe nshaka kwiteza nyuma yaho yakurikijeho indirimbo ye “Ndumiwe” akavumbi karatumuka.