Lionel Messi yongeye kugaruka mu kipe y’igihugu ya Argentine
Lionel Scaloni utoza ikipe y’igihugu ya Argentine yongeye guhamagara Lionel Messi usanzwe ari Kapiteni wayo, nyuma y’amezi umunani uyu musore ukinira FC Barcelone atayikinira.
Lionel Messi waherukaga gukinira Argentina itsindwa n’u Bufaransa mu mukino wa 1/8 cy’irangiza cy’igikombe cy’isi, ari ku rutonde rw’abakinnyi 31 bahamagawe kugira ngo bitegure imikino ibiri ya gicuti iteganya gukina mu minsi iri imbere.
Messi utari wahamagawe mu mikino itandukanye Argenrina yakinnye mu minsi yashize, abenshi bari baketse ko yongeye gusezera mu kipe y’igihugu ya Argentina nyuma y’uko yari yabikoze batsindwa na Chile ku mukino wa nyuma wa Copa America, nyuma aza kwisubira ku cyemezo yari yafashe.
https://twitter.com/Argentina/status/1103681945077276674
Argentina ifite imikino ibiri ya Gicuti igomba gukina harimo n’uwo izakina na Maroc, ni mu rwego rwo kwitegura imikino ya Copa America izaba mu mpeshyi.