Lionel Messi yegukanye Ballon d’or ya munani
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine na Inter Miami, Lionel Messi, yegukanye Ballon d’Or ya 8 nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi mwiza wahize abandi muri uyu mwaka mu bihembo bya France Football byatangiwe i Paris kuri uyu wa Mbere.
Umukinnyi Lionel Messi niwe wegukanye Ballon d’Or ya 2023,iba iya 8 yegukanye mu mateka ye nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru.
Iki gihembo Messi agikesha kwegukana igikombe cy’isi cya 2022 aho igihugu cye cya Argentina cyatsinze Ubufaransa kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mu minota 120.
Messi yarwaye Ballon d’Or: 2009, 2010,2011,2012 ,2015 ,2019,2021,2023.
Jude Bellingham yegukanye Igihembo cya ‘Kopa Trophy’ gihabwa umukinnyi mwiza mu batarengeje imyaka 21. Yahigitse abarimo Umudage Jamal Musiala. Uyu mukinnyi wa Real Madrid yabaye Umwongereza wa mbere ugeze kuri uru rwego.
Vinicius Junior yahawe Igihembo cya Socrates Award abikesha ibikorwa by’ubumuntu akora muri Brazil mu gufasha abana batagira kivurira.
Ku myaka 25, Lionel Messi yari amaze gutwara Ballon d’Or enye. Kugeza ubu mu bakinnyi Isi ifite nta wuratwara n’imwe mu bafite munsi y’imyaka 35.
Umunyezamu Emiliano ‘Dibu’ Martínez yegukanye Igihembo cya Yashin Trophy nk’Umunyezamu Mwiza ku Isi mu mwaka wa 2023.
Rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland, yegukanye Igihembo cya Gerd Muller gihabwa rutahizamu mwiza. Yatsinze ibitego 36 mu mwaka wa mbere muri Premier League.
Uyu Munya-Norvège yatsinze ibitego 56 mu marushanwa yose, ubariyemo n’imikino y’Ikipe y’Igihugu, mu 2022/23.
Manchester City yongeye gutorwa nk’Ikipe Nziza y’Umwaka.
FC Barcelona Femeni yabaye Ikipe Nziza y’Umwaka mu Bagore.
Umunya Espagne Aitana Bonmati ukinira FC Barcelona niwe wegukanye Ballon d’Or 2023 mu bagore nyuma yo gutwara Champions League ndetse n’igikombe cy’isi mu bagore.
Bonmati yatsinze ibitego 15 atanga imipira 18 yavuyemo ibitego batwara La Liga, Champions League na Spanish Super Cup 2023.
We na Espagne batwaye igikombe cy’Isi anatorwa nk’umukinnyi mwiza w’igikombe cy’isi 2023.
Umuhanzi Rema ukomoka muri Nigeria yasusurukije abitabiriye ibi birori byo gutanga Ballon d’Or. Yaririmbye indirimbo ye “Calm Down’’ iri mu zikunzwe cyane muri Afurika no ku Isi yose.