Lionel Messi yatsindiye PSG igitego cy’amateka
Umunya-Argentine Lionel Messi yatsindiye Paris Saint-Germain igitego cya mbere muri shampiyona y’Abafaransa, mu mukino yatsinzemo Nantes ibitego 3-1.
Iki gitego cy’amateka kuri Messi utari wagatsinze igitego mu yindi shampiyona itari iya Espagne, cyabonetse ku munota wa 87 w’umukino.
Hari ku mupira yari ahawe na Achraf Hakimi, mbere yo kurekurira umuzinga w’ishoti mu izamu.
Mbere y’aho Kylian Mbappé na Dennis Appiah witsinze bari bashoboye gutsindira PSG ibindi bitego bibiri, mu gihe Nantes yatsindiwe impozamarira na Randal Kolo Muani.
Messi yatsinze igitego cya mbere muri shampiyona y’Abafaransa nyuma y’iminota 412 yari amaze agishakisha.
Cyakora cyo iki gitego si cyo cyonyine uyu mukinnyi ufatwa nk’uwa mbere ku Isi amaze gutsindira iriya kipe y’i Paris, dore ko anamaze kuyitsindira ibitego bitatu muri UEFA Champions league.