Lionel Messi yatangaje ikigiye kumutandukanya na Paris Saint-Germain
Lionel Andrés Messi aherutse gutangaza byinshi kuhazaza he aho yemeje ko indoto ze ari ugusubira mu ikipe ya FC Barcelona umunsi umwe akayifasha uko ashoboye kose.
Lionel Messi yatandukanye na FC Barcelona mu mpeshyi ishize icyo gihe nibwo iyi ekipe FC Barcelona yari mu cyobo kinini cy’ubukene bikarangira bidashobotse ko yasinyisha Lionel Messi amasezerano mashya ahitamo kwerekeza i Paris Mu Bufaransa gukinira PSG .
Lionel Messi wifuza gufasga Barcelona uko ashoboye kose atekereza ko igihe kimwe yazasubira muri iyi kipe iri gutozwa na Xavi bakinanye imyaka myinshi nk’uko igitangazamakuru cya Marca kibivuga.
Lionel Messi yagize ati:”Buri gihe mpora mvuga ko nzagaruka muri FC Barcelona igihe kimwe, kuko hariya ni mu rugo, Nakwishimira gufasha Barcelona mu buryo bwose nshoboye kandi biragaragara,nakwishimira gusubirayo.”
Lionel Messi yavuye mu ikipe ya FC Barcelona ubwo benshi batari babyiteze kuko batekerezaga ko azongera amasezerano ariko ubukungu bw’ikipe ntibwayifashije kubigeraho.
Lionel Messi yasaga n’uwamaze kwemeranya na FC Barcelona ko yasinya amasezerano mashya ariko amategeko ya La liga y’ibijyanye n’imikoreshereze y’umutungo ntiyabyemeye.
Lionel Messi yumvikanye na Paris Saint-Germain amasezerano y’imyaka ibiri aho amasezerano ahagaze miliyoni imwe y’amapawundi ku cyumweru.