Lionel Messi yashyikirijwe igihembo gikomeye na leta ya Catalunya
Mu ijoro ryakeye, Lionel Messi yashyikirijwe na leta ya Catalunya igihembo kizwi nka”Creu de Sant Jordi” gihabwa umuntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Catalunya.
Ni igihembo yashyikirijwe na Perezida wa Catalunya Quim Torra.
Lionel Messi yabaye umwe mu bantu 28 n’inzego 15 zitandukanye zahawe iki gihembo. Messi cyo kimwe n’abahawe iki gihembo, bagihabwa kubera ibikorwa by’indashyikirwa baba barakoze bigira uruhare mu kubungabunga ubusugire bwa Catalunya.
Lionel Messi yagiye kwakira iki gihembo aherekejwe n’abayobozi bose ba FC Barcelona akinira. Aba bari barangajwe imbere na Josep Maria Bartomeu, Perezida wa FC Barcelona.
Lionel Messi yahembewe kariyeri ye y’umupira w’amaguru idasanzwe ituma abenshi bamufata nk’umukinnyi mwiza w’ibihe byose. Messi wavukiye i Lozario muri Argentine, yageze mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya FC Barcelona akiri muto cyane, mbere yo kuyibera umukinnyi w’igitangaza.
Ibikorwa bye nk’umukinnyi wa ruhago bihura n’indangagaciro nkenerwa muri Catalunya, zirimo ukwicisha bugufi, ubunyangamugayo, uburere, guhanga udushya, gufatanya n’abandi ndetse no kubaha.
Uyu mukinnyi yashimiwe umuryango yashinze yise “Leo Messi Foundation” ufasha abana n’urubyiruko rw’i Catalunya. Uyu muryango kandi ukorana n’ibigo bitanga serivisi z’ubuzima bitandukanye muri Catalunya ku bw’inyungu z’abatuye muri iriya ntara itavuga rumwe na Espagne.
Gushyikirizwa kiriya gihembo, byatumye Messi aba umukinnyi wa gatatu wakiniye FC Barcelona ugihawe, nyuma ya Antonio San Epifanio, Epi, wagihawe mu 1996 cyo kimwe n’Umuholandi Johan Cruyf wagihawe muri 2006.