AmakuruImikino

Lionel Messi yashimangiye ko akumbuye Cristiano Ronaldo muri Espagne

Lionel Messi usanzwe ari Kapiteni wa FC Barcelona, yemeje ko akumbuye kongera gukina ahanganye na Cristiano Ronaldo bahoze bahanganye ubwo yakinaga muri Real Madrid.

Messi kuri ubu ufite Ballon d’Or eshanu, ari kwitwara neza cyane muri uyu mwaka w’imikino ndetse na FC Barcelona akinira iracyafite amahirwe yo gutwara ibikombe bitatu bitandukanye, mu gihe Real Madrid kuri ubu itagifite Cristiano Ronaldo yabihiwe n’uyu mwaka w’imikino.

Cristiano Ronaldo uyu wakabaye ahanganye na Lionel Messi yibereye mu kipe ya Juventus aho na we ari kugenda yandikira amateka mashya.

Mu kiganiro  Messi yagiranye na Radio C5N y’iwabo muri Argentine, yatunguye isi agaragaza buryo ki akumbuye kongera gukina ahanganye na Cristiano Ronaldo.

Ati” Nkumbuye Cristiano muri Espagne. Byari byiza cyane kumugira hano [muri Espagne], n’ubwo byandakazaga kubona atwara ibikombe byinshi. Byakabaye byiza cyane iyo aza kuba akiri hano.”

Messi yanagarutse ku myitwarire ya Argentine mu gikombe cy’isi, avuga ko kuba baritwaye nabi byatewe ahanini na gahunda ya Argentine yo guhitamo gukinisha abakinnyi bakiri bato. Avuga ko gufata uyu mwanzuro byahubukiwe, bityo akaba asanga byakabaye byarakozwe buhoro buhoro.

Ati” Ndatekereza ko gufata gahunda yo gukinisha abakiri bato byahubukiwe. Byakabaye byarakozwe buhoro buhoro. Ni byo haba hakenewe guha umwanya n’amahirwe abakiri bato, gusa iriya mpinduka yari nini cyane.”

Lionel Messi yemeza ko igitego Abadage babatsinze mu minota y’inyongera  y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cyo muri 2014 kikimurya, anaboneraho umwanya wo kuburira Abanya-Argentina kutagira byinshi bitega ku kipe yabo ubwo izaba iri muri Copa America izabera muri Brazil.

Ati ” Muzi incuro twakinnye imikino ya nyuma n’amahirwe twagize? Byakabaye bitandukanye iyo haza kuba hari umukino umwe twatsinze. Mvugishije ukuri, hakenewe akazi kenshi cyane kugira ngo tugire icyo tugeraho. Aba bana bakinnye imikino mike cyane mpuzamahanga. Ni ngombwa ko dukomeza kwihangana, kandi mfite icyizere cy’uko umunsi umwe tuzagira ikipe ikomeye.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger