Lionel Messi yandikiye amateka mashya kuri FC Seville (Amafoto)
Umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona ya Espagne wahuzaga FC Seville na FC Barcelona, warangiye Barcelona ari yo iwutsinze ku bitego 4-2, Lionel Messi yuzuza Hat trick 50 amaze gutsinda muri kariyeri ye.
Ni umukino Seville yari yakiriyemo Barcelona kuri Stade yayo yitiriwe Roman Sanchez Pizjuan.
Jesus Navas usanzwe ari kapiteni wa Seville yafunguye amazamu ku munota wa 22 w’umukino, ku mupira yari acomekewe na rutahizamu Wissam Ben Yeder.
Lionel Messi yahise yishyura iki gitego nyuma y’iminota ine, ku mupira yahinduriwe na Ivan Raktic agahita atera umupira mu izamu rya Seville adahagaritse.
FC Seville yagiye mu kiruhuko imaze gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na myugariro Gabriel Mercado ukomoka mu gihugu cya Argentina. Ni ku mupira yari aherejwe na Pablo Sarabia.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Ernesto Varvelde utoza FC Barcelona yakoze impinduka avana mu kibuga Artulo Vidal na Nelson Semedo, yinjiza Ousmane Dembele na Sergi Roberto.
Izi mpinduka zafashije FC Barcelona ku buryo bugaragara kuko yatangiye kotsa igitutu FC Seville ishaka igitego cyo kwishyura.
Barcelona yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 67 ibifashijwemo na Lionel Messi. Hari ku mupira yari ahawe na Ousmane Dembele undi ahita atera umupira mu izamu n’ikirenge cy’iburyo ariko abanje kureba uko umuzamu wa Seville yari ahagaze.
Messi yongeye kubona izamu ku munota wa 85 w’umukino, ku mupira Carles Alena yateye ukoma ku b’inyuma ba Seville birangira usanze Messi warebanaga n’umuzamu ahita amuroba agapira koroheje cyane. Iki cyari igitego cya gatatu Messi yari atsinze muri uyu mukino ari na cyo cyahise cyuzuza incuro 50 amaze gutsinda ibitego 3 mu mukino umwe.
Lionel Messi kandi yahise yuzuza ibitego 25 amaze gutsinda muri shampiyona ya Espagne y’uyu mwaka. Ibi bitego kandi bimugira umaze gutsinda ibitego byinshi muri za shampiyona eshanu zikomeye ku mugabane w’u Burayi. Aza imbere ya Kylian Mbappé wa PSG umaze gutsinda ibitego 22.
FC yatsinze igitego cya kane mu minota 4 y’inyongera. Ni igitego cyatsinzwe na Luis Suarez wari uhawe umupira na Lionel Messi.