Lionel Messi yafashije Argentine gutsinda Brazil bahora bahanganye
Lionel Messi yatsindiye ikipe y’igihugu ya Argentine igitego cya mbere kuva yava mu bihano, anayifasha gutsinda Brazil bahora bahanganiye muri ruhago ya Amerika y’Amajyepfo.
Hari mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo muri Saudi Arabia, urangira Argentine itsinze Brazil igitego 1-0.
Messi yari yabanje guhusha penaliti ubwo yayiteraga igakurwamo n’umuzamu Alisson Becker, gusa aza guhesha igihugu cye igitego cy’insinzi ku munota wa 69 w’umukino.
Gabriel Jesus na we yari yahushije penaliti ya Brazil mu minota ya mbere y’umukino.
Kuri Messi, yakiniraga Argentine umukino we wa mbere, nyuma yo guhagarikwa amezi atatu n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Amerika y’Amajyepfo, nyuma yo kuyishinja kubogamira kuri Brazil bigatuma itwara igikombe cya Copa America.
Gutsindwa uyu mukino byatumye ikipe y’igihugu ya Brazil yuzuza umukino wa gatanu idatsinda, nyuma yo gutewara Copa America.
Biteganyijwe ko Argentine izongera gukina undi mukino wa gicuti ku wa mbere ihura na Uruguay, gusa uyu mukino ushobora kutaba kubera umutekano muke uri kurangwa mu gihugu Israel uyu mukino uzaberamo.
Brazil yo izagaruka mu kibuga ku wa kabiri ikina na Koreya y’Amajyepfo, mu mukino wa gicuti uzabera I Abhu Dhabi muri leta zunze ubumwe z’Abarabu.