AmakuruImikino

Lionel Messi washakishwaga n’ amakipe menshi akomeye noneho yabonye ikipe nshya

Nyuma y’ igihe kirekire hahihiswa ibihuha bivuga ko amakipe runaka amushaka ariko bigakomeza kuyoberana kubera ko nta masezerano ye yari yagaragara yagiye hanze.  Noneho rutahizamu w’ ibihe byose ndetse akana n’ icyamamare muri ruhago LionenMessi yatangajwe nk’ Umukinnyi wa Inter Miami FC.

Ku munsi w’ ejo tariki ya 15 Nyakanga 2023 Ikipe yo muri Leta Zunze ubumwe z’ Amerika Inter Miami yatangaje amakuru yari akenewe na benshi. Kuko nubwo byavugwaga ko Messi yerekeje muri iyo kipe ariko byari bitaratangazwa n’ Ikipe cyangwa nyirubwite. Maze kuri iyi nshuro  ibishyira ku rukuta rwayo rwa Twitter igira iti urakaza neza Messi.

Mbere y’ uko Lionnel Messi asinya amasezerano muri Inter Miami yumvikanye cyane avugwa ko ari mu biganiro n’ Ikipe yo muri Arabia Saoudita ya Al Hilal ndetse yanifuzaga kumutangaho amafaranga menshi cyane agera muri miliyoni 400 z’ AmaEuro. Nubwo yavugwaga muri Arabia Saoudita cyane nk’ igihugu abereye ambassaderi wa Visit Saudi Arabia ariko Barcelona nayo ntiyahwemye gukomeza kugaragaza ko imwifuza nubwo byarangiye zose aziteye umugongo.

Igihe cyari iki ngo abakunzi b’ Umupira w’ Amaguru cyangwa abakunzi b’ icyamamare Lionel Messi bave mu gihirahiro bamenye ikipe yerekejwemo. Mu gihe ibitangazamakuru by’ Iburayi byagaragazaga ko yagiye gukina muri Major League Soccer ariko nta kimenyetso na kimwe cyabigaragaza. Ariko noneho Inter Miami yaciye impaka imugaragaza nk’umukinnyi wayo basinyanye amasezerano y’ imyaka 2 bivuze ko amasezerano ye azarangira mu 2025.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger