Lion Gaga yongeye gukora indirimbo ihimbaza Imana irimo umuhungu n’umukobwa bambaye ubusa
Lion Gaga yongeye gukora indirimbo ihimbaza Imana “Nta joro I Siyoni” yifashishije umusore n’umukobwa bambaye ubusa buri buri igice cyo hejuru cyose mu mashusho yayo.
Lion Gaga yavuze ko yashatse kwerekana ubuzima bwa Adam na Eva muri Eden kuko mu ijuru agereranya n’i Siyoni hameze nko muri Eden mbere Adam na Eva babaga mbere batarakora icyaha.
Gaga Jean Bosco uzwi kw’izina yiyise rya Lion Gaga yakunze kuvugwa cyane muri 2018 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise “Ba Intwari” yari irimo abana b’abakobwa bambaye ubusa buri buri igice cyo hejuru, ibintu byamaganywe na benshi cyane barimo abashinzwe kurengera umuco.
Uyu musore yavuze ko yakoresheje abakobwa bambaye ubusa igice cyo hejuru mu rwego rwo kugaragaza uko abanyarwandakazi ba kera babaga babayeho binajyanye n’ubutumwa bwari mu ndirimbo ye.
Ati “Ubutwari ahantu butujyana ni ahahise. Tujye mu mateka y’u Rwanda, ni ubu buzima turimo bw’ama Benz na Piscine? Twari kujya muri piscine tukajya gufata amashusho ya “Ba Intwari?”, Twari kujya muri Hoteli runaka? Iyo njya gukora amashusho y’indirimbo mba ntekereza ku muntu utabasha kumva kuko amajwi aba ahari, uba ugomba guha amahirwe wa muntu utumva kuba yarebesha amaso akaba yamenya ikintu kirimo.”
Lion Gaga yashyize hanze integuza (Cover) y’indirimbo ye yise “Nta Joro i Siyoni” aho avugamo ubundi buzima bw’umunezero abantu bazabanamo n’Imana mu gihe ubuzima bwo ku Isi buzaba burangiye.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Lion Gaga yifashishije umusore n’umukobwa bambaye ubusa buri buri ariko abagaragaza igice cyo hejuru gusa [amabere y’umukobwa ari hanze], ibintu bisa neza n’ibyo yakoze mu mwaka ushize.
Ati “Hariya nashatse kwerekana ubuzima bwo muri Eden kuko i Siyoni mpita mbihuza no muri Eden abantu bataramenya icyaha batarinjira muri ubu buzima turimo uyu munsi, umenezero wari uhari bishimye, bambaye ubwiza bw’Imana […] muri Bibiliya Adam na Eva ukuntu babatubwira ntabwo bari bambaye iyi myenda rero ntabwo nari kujya kubabeshyera muri video ngo nerekane Adam yambaye kositimu.”
Muri iyi ndirimbo kandi agaragara afite inkoni ikoze mu ishusho nk’iy’inzoka nabwo akavuga ko yashakaga kugaragaza inkoni Mose uvugwa muri Bibiliya yakoresheje yirukana imyuka mibi.
Abajijwe aho ahavana aba bakobwa bemera kwerekana amabere yabo mu mashusho y’indirimbo, Lion Gaga yavuze ko ari ibisanzwe kuko ababona nk’uko abandi bababona ndetse ngo ntibijya bimugora na gato.
Lion Gaga avuga ko atitaye ku uko abantu bazakira indirimbo ye, kuko byanze bikunze hari abo igomba gushimisha abandi bakayanga.
Inzego zirengera Umuco mu Rwanda ntizemera ko ibice by’ibanga by’umugore bigaragazwa mu mashusho y’indirimbo cyangwa filime kuko uretse no gutesha agaciro umuco ari ukakambura uwo mwari uba wandaritswe. Icyakora uretse guhagarika indirimbo nk’izo nta bihano bijya bihabwa abazikoze.