AmakuruUtuntu Nutundi

Lillian Rukundo ukurikiranweho gusakaza amashusho y’urukozasoni arembeye mu bitaro

Urukiko rwa Buganda Road Court rwo muri Uganda rwemejeko Lillian Rukundo ukurikiranweho gusakaza amashusho y’urukozasoni arembeye mu bitaro bityo ko urubanza rwe rwasubitswe mu gihe byari biteganytijwe ko yitaba urukiko.

Mu minsi ishize Lillian Mbabazi wiga muri kaminuza ya Uganda Christian University iherereye muri Uganda yatawe muri yombi azira gusakaza amashusho amugaragaza ari mu bikorwa bigayitse wagira ngo ari gukina filime y’urukozasoni.

Byari biteganyijwe ko uyu mukobwa agezwa imbere y’urukiko uyu munsi ku wa mbere aho yari yarajuriye igifungo cy’imyaka 10 yari yakatiwe ku bijyanye niki kirego. Biravugwa ko uyu mukobwa yafashwe n’indwara ya asthma ubwo yari ari kurira imodoka y’abagororwa ngo ajyanwe mu rukiko.

Ku wa mbere tariki ya 09 Nyakanga 2018 nibwo Lillian Rukundo yari yajyanwe mu nkiko azira gusakaza amashusho y’urukozasoni kandi hari itegeko ryasohotse mu 2014 ribuza aya mashusho. Si Rukundo Lillian gusa ukurikiranweho ibi byaha kuko na Kato Ashiraf uzwi ku izina rya Ashburg Katto nawe ashinjwa gushyira aya mashusho ku rubuga rwe (Blogge).

Ubushinjacyaha bwahamije Rukundo Lillian ko mu 2017 ubwo yari kuri Hoteli iherereye mu karere ka  Mukono yifashe amashusho ari kwikinisha aho yashyiraga urutoki mu gitsina cye akajya arukuramo akongera akarushyiramo n’ibindi bikorwa byatera umuntu uri kureba ayo mashusho kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ubushinjacyaha kandi bukomeza buvuga ko ubwo Rukundo yari arangije gukora ibyo, ayo mashuhso yahise ayoherereza inshuti ye yo kuri Facebook yitwa Ian Lon.

Nkuko amategeko yo muri Uganda abiteganya, mu gihe aba bombi baba bahamijwe ibi byaha bakatirwa igihano cyo gufungwa imyaka 10.

Lillian Rukundo ukurikiranweho gusakaza amashusho y’urukozasoni
Twitter
WhatsApp
FbMessenger