Lilian Mbabazi wahoze ari umukunzi wa Mowzey Radio yahishyuye ingorane afite nyuma y’urupfu rwe
Umuririmbyikazi wo muri Uganda Lilian Mbabazi wamenyekanye cyane mu rukundo na Nyakwigendera Mowzey Radio, wahoze mu itsinda rya Good Lyfe, yavuze ko kuva yapfa yahuye n’ingorane zikomeye zirimo no kurera abana babiri yamusigiye.
Uyu mugore avuga ko kuva Radio yapfa, yahise agira inshingano zo kwita kubana babo wenyine, kuburyo ariwe ubakorera buri kimwe nta bufasha na bumwe ahawe n’abo mu muryango we.
Yakomeje avuga ko bake mu nshuti za nyakwigendera, bagerageze na bamwe mu muryango we, bagerageza kuba bamufasha ariko ibyinshi kuri abo bana arabyimenyera kuko byose bigaruka ku mutwe we.
Lilian Mbabazi yemeza ko kugeza magingo aya ataratuza na mba, kuva Mowzey Radio yava mu mubiri. Yagize ati ” kuva yapfa sindakira ifaranga na rimwe rivuye mu bikorwa bya muzika yasize. Buri munsi numva ibihangano bye ariko ntakintu binyinjiriza njye n’abana bacu, ikigaragara ni uko umuziki we hari abawungukamo batari abana be”.
Mowzey Radio yitabye Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018, nyuma yo gukubitirwa mu kabari n’uwiyita Troy.
Yagiye muri “Coma” nyuma yo gukubitwa n’umwe mu bashinzwe kurinda akabari yari yasohokeyemo kitwa Sky Lounge ko muri Kampala, tariki 22 Mutarama 2018.
Amakuru atandukaye yakomeje gukwirakwizwa mu binyamakuru ku cyaba cyarateye ubwo bushyamirane, avuga ko byaturutse ku kutumvikana na nyir’akabari, bigatuma ushinzwe kukarinda yadukira Radio akamuhondagura akamugira intere.
Ariko abaganga bemeje ko yakubise umutwe hasi, akagira ibikomere by’imbere mu mutwe, byanatumye abakunzi be bamara iminsi bahagayikiye ubuzima bwe.
Mbere gato y’uko apfa, abakunzi be bari bamuteguriye amasengesho yo kumusengera, yagombaga kuba kuri iki Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2018.