Liberia: Abaturage biraye mu mihanda bamagana Perezida George Weah
Abaturage bo muri Liberia biraye mu mihanda yo mu murwa mukuru w’iki gihugu Monrovia mu myigaragambyo yo kwamagana Perezida George Weah wagiye ku butegetsi bwa Libera muri 2018.
Aba baturage barigaragambya basaba ko Perezida George Weah yagaragaza umutungo wose yagiye ku butegetsi afite ndetse n’uwo afite ubu nyuma y’uko atorerwa kuyobora iki gihugu, polisi ikaba yakoresheje ibyuka biryana mu maso ngo ihoshe iyi myigaragambyo ariko biba iby’ubusa.
George Weah kandi arahatirwa n’abaturage ba Liberia gusobanura irengero rya miliyoni 20 z’Amadolari ya Amerika yari ari mu bubiko bwa guverinoma akavuga icyo yakoze nyuma yo kuyabikuza akimara kujya ku butegetsi mu gihe byari biteganyijwe ko azifashishwa mu kuzahura ubukungu bwa Liberia kuri ubu buhagaze nabi.
Ibikorwa byose by’ubucuruzi n’indi mirimo ikorerwa mu murwa mukuru Monrevia byahagaze kubera iyi myigaragambyo mu gihe amashuri menshi nayo yafunze abanyeshuri batigeze bajya ku mashuri mu gihe Minisiteri y’Uburezi muri iki gihugu yari yatangaje ko amashuri atangira nyuma y’iyi minsi mikuru.
Perezida George Weah we ashinja bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetse bwa bwe kuba aribo bihishe inyuma y’iyi myigaragambyo kimwe n’iyindi igenda iba rimwe na rimwe nk’uko BBC ibitangaza.
“Abo baba bicaye iwabo bategura imyigaragambyo, ibi sibyo. Bagakwiye kuba bari kurema imirimo ku baturage, bahanga udushya bakaba na ba rwiyemezamirimo.” Perezida George Weah.
George Weah yatorewe kuyobora igihugu cya Liberia muri Mutarama 2018 nyuma y’igihe kinini yari amaze asezeye ku gukina umupira w’amaguru dore ko yanabaye umukinnyi w’icyamamare ku isi mu mupira w’amaguru wanatwaye ibihembo byinshi bikomeye muri ruhago harimo na Ballon d’Or.