Liberia : Abagize inteko ishinga amategeko bagabanyirijwe 30% by’ umushahara
Abagize inteko ishinga amategeko y’igihugu cya Liberia bemeye kugabanyirizwa imishahara yabo agera kuri 30% buri umwe mu rwego rwo kuzamura ingengo y’imari iki gihugu kizakoresha muri 2020 bavuga ko idahagije.
Abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi (SENA na Depite) bavuze ko ibi babikoze mu rwego rwo kwitanga bagatanga ubufasha bwabo mu kuzahura ubukungu bw’iki gihugu kiyobowe na Perezida George Weah wahoze ari umukinnyi w’ikirangirire ku isi mu mupira w’amaguru.
Ikinyamakuru ‘FrontPage Africa’ dukesha iyi nkuru kivuga ko batoye uyu mwanzuroku bwumvikane bwabo bivugwa ko na Perezida George Weah nawe agomba kuzakatwa asaga miliyoni 7 z’amadolari y’Amerika kugirango yiyoyongere ku ngengo y’imari y’iki gihugu ayoboye giherereye mu burengerazuba bw’umugabane w’Afurika.
Ni mugihe agera kuri miliyoni 526 z’amadolari y’Amerika ariyo azaturuka ku bakozi b’inteko ishinga amategeko ndetse n’abo mu butabera yose hamwe uyateranyije akiyongera ku ngengo y’imari y’iki gihugu kidahagaze neza mu bukungu.
Akanama gashinzwe ingengo y’imari ya Leta muri Liberia katangaje ko bi bikozwe mu rwego rwo gufasha igihugu kubahiriza amabwiriza y’ikigega muzamahanga agenga ifaranga (International Monetary Fund ,IMF).
Ibi bibaye nyuma y’aho bamwe mu baturage ba Nigeria, Imiryango iharanira imibereho myiza mu by’ubukungu n’Akanama kigenga gashinzwe kugenzura imari ya Leta bishinjije bamwe mu bayobozi mu nteko zishinga amategeko muri iki gihugu kuba baratakaje asaga miliyari 5 z’ama Naira (amafaranga akoreshwa muri Nigeria) avuye mu isnduku ya Leta mu kugura amamodoka ahenze.Ikirego kikaba kikiri mu rukiko rukuru rwa Ikoyi ruhereye mu mujyi wa Lagos nk’uko ikinyamakuru ‘Legit.ng’ cyo muri Nigeria giherutse kubitangaza.