Leya y’u Rwanda yongeye kwakira izindi mpunzi ziyongera ku zisanzwe
Nyuma y’amasezerano y’imikoranire yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021, u Rwanda rwakiriye ikindi cyiciro cy’impunzi n’abasaba ubuhunzi 133 bavuye muri Libiya.
Bakigera ku kibuga cy’indege bapimwe COVID-19. Minisiteri ishinzwe ubutabazi ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko nibamara kubona ibisubizo bazasanga abandi baje mbere bari mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera.
Impunzi n’abasaba ubuhunzi bazanwa mu Rwanda bakuwe muri Libya hagamijwe kubagoboka, kubafasha no kubashakira ibisubizo birambye.
Kuva icyiciro cya mbere cyakiriwe mu Rwanda tariki 26 Nzeri 2019, abagera kuri 648 nibo bamaze kwakirwa. Havutse batandatu mu gihe 263 babonye ibihugu bibakira bibaha ubuhunzi. Abandi 134 bagiye muri Suède, 70 bagiye muri Canada, 46 muri Norvège, 11 mu Bufaransa na babiri mu Bubiligi.
Ku wa 10 Nzeri 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda, AU na UNHCR, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, atuma rwakira impunzi zituruka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.
Aya masezerano yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.
Izi mpunzi zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku Mugabane w’u Burayi aho zizeraga kubaho neza, kwambuka inyanja ya Méditerranée byaranze ziguma muri Libya ndetse zitangira kugirirwa nabi kugeza ubwo u Rwanda rwamenye ubuzima zibayemo rukiyemeza kuzitabara.
Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour