Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika zashinje RDC gufatanya na FDLR
Kuri uyu wa 19 Kamena 2023 ibiro by’ Umukuru w’ igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika byashyize hanze Raporo ntakuka yakozwe n’ itsinda ry’ inzobere z’ Umuryango w’ Abibumbye zikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryatanzwe na Mattew Miller umuvugizi wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika yagize ati: ” Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika zihaye ikaze raporo ntakuka y’Inzobere z’Umuryango w’ Abibumbye zikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Rikomeza rivuga ko: USA idashyigikiye ihohoterwa ririgukorerwa abantu rigatuma benshi muri bo bapfa, abandi bagakomereka, ndetse abandi bakaburirwa irengero n’ abandi bakagira ubumuga buhoraho ko abijanditse muri ibyo bikorwa bazabiryozwa.
Rikomeza rivuga ko bahamagarira imitwe yose yitwara gisirikari nka M23, CODECO, FDLR, MAPI ndetse indi igomba gushyira intwaro hasi bagahagarika imirwano. Rikomeza rihamagarira imitwe yitwara gisirikari iba muri Repubulika Iharanira Repubulika ya Congo ariko ikomoka hanze yayo ko igomba gusubira mu bihugu ikomokamo ndetse n’ imitwe yo mu gihugu ikubahiriza amasezerano ya Nairobi yashyizweho n’ Umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba yo guhuza RDC n’ imitwe yitwaje intwaro iyibamo.
Muri iri tangazo Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika zisaba u Rwanda guhita ikura Ingabo zarwo ku butaka bwa Congo. Rinahamagarira leta y’ u Rwanda guhita ihagarika gufasha umutwe wa M23 Loni na USA zifata nk’ umutwe witwaje intwaro izi nzobere zagaragaje ko warenze ku mategeko mpuzamahanga y’ Ikiremwamuntu nko gufata ku ngufu, no kwica abasiviri.
USA ishinja abayobozi b’Ingabo z’ igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC gukorana n’ imitwe myinshi yitwara gisirikari yashyizwe ku rutonde na USA na Loni nka FDLR bityo igahita isaba guverinoma ya RDC guhita ihagarika ubwo bufatanye.
Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika zahaye gasopo umutwe wa ADF na none uzwi nka ISIS-DRC nk’ umuryango mvamahanga w’ iterabwoba kuva mu 2021 ko nawo ugomba gukora nk’ ibyo indi mitwe yasabwe. Itangazo rikomeza rivuga ko idashyigikiye ibitero bya ISIS-DRC. Risoza rivuga ko USA iri kwakira ibitekerezo birebana n’ iyi raporo ndetse ko ikomeje gushyigikira ingufu imiryango nyafurika iri gushyira mu bibazo by’Umutekano nk’ amasezerano ya Nairobi na Luanda agamije kugarura amahoro mu Karere.